Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Matayo 14 usenga kandi uciye bugufi.
? MATAYO 14
[6] Umunsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode usohoye, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y’abararitswe, ashimisha Herode.
[7] Ni cyo cyatumye asezerana arahira ko amuha icyo amusaba cyose.
[8] Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati”Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”
[9] Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw’indahiro yarahiriye imbere y’abasangiraga na we,
[10] atuma mu nzu y’imbohe ngo bace igihanga cya Yohana.
[11] Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyira nyina.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Hari igihe cya Yesu cyo gukora n’igihe cye cyo guceceka. Humura Yesu aragukunda.
1️⃣ IGIHE CYA YESU CYO GUCECEKA
?Yohana Umubatiza uretse kuba mwene wabo wa Yesu, yari yaranabaye integuza ye. Ubwo yari muri gereza, Yesu yaricecekeye ntiyamukuzamo. Nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bumubwira ko hahirwa uw’ibye bitazagusha, Yohana yarakomeye maze igihe cyo kwicwa gisanga akomereye mu Mana. Yesu yari ashoboye kumurokora ariko aricecekera kuko yari azi ko gupfira mu Mana kw’Integuza ye kwari ukunesha.
✳️ “Herode yategereje uwamubatura ku ndahiro ye ariko biba iby’ubusa, nuko ategeka atabishaka ko uwo muhanuzi yicwa. Mu kanya gato, igihanga cya Yohana cyazanywe imbere y’umwami n’abatumirwa be. Icyo gihe iminwa yari yaraburiye Herode by’ukuri kureka imibereho ye y’icyaha yari ibumbwe by’iteka ryose. Ntabwo iryo jwi ryari kuzongera kumvikana ukundi rirarikira abantu kwihana. Ikiguzi cy’ibirori by’ijoro rimwe cyabaye ubuzima bw’umwe mu bahanuzi bakomeye.” UIB 142.4
⚠️ Ibyo wita guceceka kw’ijuru ku bibazo byawe wasanga ari ugukora kw’ijuru ahubwo. Yohana nubwo abigishwa be bagiye mu cyunamo kubw’urupfu rwe, mu ijuru ho bagiye mu birori kuko yari apfiriye mu Mana nyuma yo gukomezwa n’ubutumwa yohererejwe na Yesu.
2️⃣ GUKORA KWA YESU
?Yesu ntiyigeze ajya gukiza Yohana Umubatiza urupfu ahubwo yikomereje umurimo kugira ngo agwize abakandida b’ijuru. Icyari kimushishikaje si ugukiza abantu urupfu rw’umubiri ahubwo ni ugukiza abantu urupfu rw’iteka ryose. Mu mirongo ikurikiraho tubona Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu. Mu gihe byagaragaraga ko ibyokurya ari bike, Yesu yarabitubuye maze abantu bararya barahaga. Si Yesu wagaburiye abantu ahubwo yahaye ibyokurya abigishwa be bagaburira abantu.
✳️ “Mu gikorwa cya Kristo cyo guha abo bantu bashonje ibyo bari bakeneye icyo gihe, tubonamo icyigisho gikomeye mu by’umwuka ku bakozi b’Imana bose. Kristo ibyo yahawe na Se; yabihaye abigishwa; nabo babigeza ku bantu, kandi abantu nabo barabisangira. Bityo rero abafite ubumwe muri Kristo bazahabwa na we umutsima w’ubugingo, ari byo byokurya by’ijuru, maze na bo babigeze ku bandi.” UIB 250.3
? MANA DUHE GUKOMERA N’IGIHE TUBONA UCECETSE KANDI DUSHIKAME IGIHE TUBONYE GUKORA KWAWE. ?
Wicogora MUGENZI
Amena. Imana iduhe gukomerera muri Kristo.