Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

MATAYO 2
[1] Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati
[2] “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.”
[3] Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose,
[7] Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,
[8] abatuma i Betelehemu ati”Nimugende musobanuze neza iby’uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.”

[11] Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi.
[12] Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo. Yosefu ahungira muri Egiputa
[13] Bamaze kugenda marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati”Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”

[19] Herode amaze gupfa, marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati
[20] “Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.”
[21] Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wiwe. Usomye witonze Matayo 2, urasanga harimo ibyigisho byinshi ariko ikigaruka cyane ni uburyo satani yashatse guhitana Yesu ari uruhinja hamwe n’uburyo Imana yamurinze. Uru rugamba rero rurangira satani atsinzwe nk’uko bisanzwe.

1️⃣ ABANYABWENGE BARAMYA YESU
? Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati, Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” UIB 31.1

⏯️ Abanyabwenge baturutse iburasirazuba bari abacurabwenge. Bari abo mu itsinda rinini kandi rikomeye ryarimo abantu bavukiye mu miryango y’abanyacyubahiro, irangwa n’abantu b’abakungu kandi bize bo mu gihugu cyabo. Muri bo harimo benshi bigishaga ko iby’abantu bizera bidafite gihamya. Abandi bari abakiranutsi bari barize ubumenyi bubabwira ko Ishoborabyose ibonekera mu byaremwe, kandi bahawe umugisha kubwo gukiranuka n’ubwenge bwabo. Iyi niyo mico yarangaga abanyabwenge baje kureba Yesu. UIB 31.2

♦️Imikorere y’Imana iratangaje cyane, ejo hashize twabonye ho gato ku bya Koruneriyo wari umunyama, none uno munsi tubonye abanyabwenge b’abanyamahanga baza kuramya Yesu mu gihe abo mu miremo yo mu rusengero bataramenya ko yavutse! Biratangaje kubona abapfumu aribo bahishurirwa ko Yesu yavutse; abo bapfumu basobanukiwe bafite ibyishimo yuko kuza Kwe kwegereje, kandi ko isi yose izuzura kumenya icyubahiro cy’Uwiteka. UIB 31.3

2️⃣ GUHUSHA INTEGO
?Ikibazo cyo kwibazwa, Abatambyi n’abakuru b’i Yerusalemu n’Umwami Herode n’Abanyabwenge bitwaga abapagani bashakishaga aho umwami yavukiye bo babyitwayemo bate? Igisubizo: ntabwo koko bari bayobewe iby’ivuka rya Kristo nkuko babigaragazaga. Inkuru y’uko abamalayika bagendereye abungeri yari yarageze i Yerusalemu, ariko abigisha mategeko bayifata nk’aho nta gaciro ibafitiye.

♦️Aba nibo bagombaga kuba barabonye Yesu, ndetse nibo bagombaga kuyobora aba banyabwenge aho Yesu yavukiye; ariko abanyabwenge nibo bababwiye inkuru yo kuvuka kwa Mesiya. Barabaza bati ‘‘Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe ?’’ ‘‘Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya?’’ UIB 33.3

⏯️ Kwirata n’ishyari bituma binangira banga kwakira umucyo. Iyo inkuru yazanywe n’abashumba ndetse n’abanyabwenge iza guhabwa agaciro, byari gushyira abatambyi n’abigisha mategeko mu mwanya w’insuzugurwa, bikananyomoza guhamya kwabo ko ari bo babikijwe ukuri kw’Imana.

♦️Izi ntiti z’abigisha ntibabashaga kwemera kuyoborwa n’abo bitaga abapagani. Baravugaga bati, ntibishoboka ko Imana yaturenga, ngo ijye kuvugana n’injiji z’abashumba cyangwa abanyamahanga batakebwe. Bakoze ibishoboka byose ngo bagaragaze kutanyurwa n’iyo nkuru yari ishishikaje Umwami Herode ndetse n’i Yerusalemu hose. Biyemeza no kutajya i Betelehemu ngo barebe niba koko iyo nkuru yari iy’ukuri. Batuma abantu bafata iby’ivuka rya Yesu nk’aho ari ibikabyo.

⚠️ Aha niho abatambyi n’abigisha mategeko bahereye bahakana Kristo. Uhereye icyo gihe ubwibone bwabo no kwinangira imitima bivamo kwanga Umucunguzi by’iteka. Ubwo Imana yakinguriraga abanyamahanga, abayobozi b’Abayuda bo bikingiraniraga hanze. UIB 33.4

N’uyu munsi hari abanga kwakira umucyo, kuko bumva nta wundi umucyo wavaho usibyebo, bakabona uwubagejejeho asuzuguritse, bityo bakivutsa icyari kubakiza by’iteka batsimbarara kubyo bazi bituzuye.

? DATA WA TWESE URI MU IJURU TURINDE GUHUSHA INTEGO AHUBWO TUBASHISHE KWAKIRA KRISTO MU MIBEREHO YACU?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *