Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya MATAYO usenga kandi uciye bugufi.
MATAYO 1
[1] Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya:
[2] Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se,
[3] Yuda yabyaye Peresi na Zera kuri Tamari, Peresi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu,
[5] Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi, Obedi yabyaye Yesayi,
[6] Yesayi yabyaye Umwami Dawidi.Dawidi yabyaye Salomo kuri muka Uriya,
[12] Bamaze kwimurirwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Shalutiyeli, Shalutiyeli yabyaye Zerubabeli,
[13] Zerubabeli yabyaye Abihudi, Abihudi yabyaye Eliyakimu, Eliyakimu yabyaye Azori,
[16] Yakobo yabyaye Yosefu umugabo wa Mariya, ari we nyina wa Yesu witwa Kristo.
[18] Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera.
[19] Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa.
[20] Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati”Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.
[21] Azabyara umuhungu uzamwite1 YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”
? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Turangije ibitabo 39 by’isezereno rya kera, dutangiye isezerano rishya rifite ibitabo 27 (ivanjiri 4, Ibyakozwe n’intumwa 1, inyandiko za Pawulo 14, inyandiko z’izindi ntumwa 7 n’Ibyahishuwe. Matayo cg Matityahu bisobanura “Impano ya Yehova”, yari umwe mu ntumwa 12 za Yesu Kristu. Mbere yaho yari umukoresha w’ikoro.
1️⃣ AMASEKURUZA YA YESU
? Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane. (Mat 1:17).
Ibyakozwe n’Intumwa igice cya 10: Duhasanga igitekerezo cya Koruneliyo, aho Petero atanga ubuhamya ko Imana itarobanura ku butoni (Ibyakozwe n’Intumwa 10:34),
⏯️ Urebesheje amaso ya kimuntu ndetse n’ubwenge bwa kimuntu wasanga hari abantu batakagombye kuboneka mu masekuruza ya Yesu. Twavuga nka Rahabu wari maraya, Salom wavutse ku mugore wahoze ari uwa Uriya agacyurwa na Dawidi nyuma yo gukora icyaha cy’ubusambanyi n’ubwicanyi; Rusi wari Umumowabu kazi ndetse n’abandi bafite amateka yihariye nka Peresi. Ibi byose biratwereka ko ibyo abantu bibwira bitandukanye n’imikorere y’Imana.
Ntiwihebe rero kure waba warageze kose mu byaha cg kure y’Imana, nufata icyemezo cyo kuramya Umuremyi w’ijuru n’isi, urahinduka umuragwa w’ubwami butazahanguka.
2️⃣ IMANA IRI KUMWE NATWE
? Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.(Mat 1: 23)
⏯️ “Azitwa Imanuweli, … Imana iri kumwe natwe.” “Umucyo wo kumenya ubwiza bw’Imana” urabagiranira “mu maso ha Yesu Kristo.” Uhereye kera kose Umwami Yesu Kristo yari umwe na Se; yari “ishusho y’Imana,” ishusho yo gukomera n’ubutware bwayo, “ukurabagirana k’ubwiza bwayo.” Yazanywe muri iyi si yacu no kugaragaza ubwo bwiza. Yaje muri iyi si icuze umwijima w’icyaha kugira ngo atwereke umucyo uva mu rukundo rw’Imana — kugira ngo atubere “Imana iri kumwe natwe.” Nicyo cyatumye ibyahanuwe bivuga kuri We ngo, “azitwa izina Imanuweli.” UIB 9.1
⏯️ Kuza kw’Umucunguzi kwari kwaravuzwe kera muri Edeni. Ubwo Adamu na Eva bumvaga iryo sezerano, bategereje ko rihita risohora bidatinze. Mu byishimo byinshi, bahaye ikaze umuhungu wabo w’imfura bari bamaze kubyara, biringira ko ashobora kuba ari we Mucunguzi. Ariko gusohora kw’iryo sezerano kwaratinze. Abo babanje kurihabwa bapfuye bataribonye. Uhereye mu gihe cya Enoki, iri sezerano ryasubiwemo n’abakurambere n’abahanuzi, kugira ngo bikomezemo ibyiringiro byo kuza kwe, nyamara na none ntiyaza.
♦️Ubuhanuzi bwa Daniyeli bwahishuye igihe cyo kuza Kwe, ariko siko bose basobanuye uko bikwiriye ubwo butumwa. Ibinyejana bigenda bishira haza ibindi; ibyo abahanuzi bavuze biribagirana. Imbaraga z’akarengane zari ziremereye Abisiraheli, ndetse benshi batangira gutakamba ngo, “Iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe?” Ezekiyeli 12:22. UIB 18.2
⚠️ Ikibazo cyo kwibazwa: Kuvuka kwa Yesu bivuze iki muri wowe? Tekereza wumve niba hari icyo byaba bikumariye.
? DATA WA TWESE URI MU IJURU TURAGUSABA NGO UTUBASHISHE KWAKIRA KRISTO MU BUGINGO BWACU?
Wicogora Mugenzi.