Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya MALAKI usenga kandi uciye bugufi.

MALAKI 3

[1] “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azaduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
[2] “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.

[3] Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.

[7] “Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’
[8] Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo,
[9] muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.
[10] Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.
19 “Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
20 Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
[21] Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

[23] “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
[24] Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dushoje Isezerano rya Cyera. Turashimira Imana yabanye natwe, iradushoboza Kandi iturinda icyatubuza gukomeza uru rugendo. Mu Isezerano Rishya nabwo Uwiteka azabana natwe.

1️⃣ UMWUKA W’UBUGUGU
? Uko umurimo w’Imana ugenda waguka ni ko guhamagarirwa kuwitabira biziyongera. Kugira ngo iri hamagarwa risubizwe, Abakristo bakwiriye kumvira itegeko rivuga riti, “Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse, mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya.” (Malaki 3 :10).

? Iyaba abiyita Abakristo bazaniraga Imana icyacumi n’amaturo byabo bakiranutse, inzu yayo y’ubutunzi yakuzura. Ntabwo habaho ibiterane byo kumurika ibintu bitandukanye, ibitaramo bya tombora n’ibirori byo kwishimisha kugira ngo haboneke amafaranga yo gushyigikira ubutumwa bwiza. (Ibyakozwe n’Intumwa 208.4)

⚠️ Kuri iyi ngingo wowe uhagaze ute? Aho nibayivuga ukarakara cyangwa ukigira ntibindeba! Reka dusabe Mwaka wera aturinde kugira umwuka w’ubugugu.

2️⃣ UBUTABERA BW’IMANA
?Ku iherezo ry’Intambara, ubutabera bw’Imana buzagaragara kandi kunyurwa kuzaba ku mpande zombi (Imana na Satani).

⏯️ Abanyabyaha bazahererwa ingororano ibakwiriye ku isi.
?“Bazaba ibishingwe: kandi umunsi ugiye kuza uzabakongora. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Malaki 3:19.

?Yuda 1:7 Kandi n’i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima .

➡️Iyi mirongo yombi itweretse ko nta muriro uzamara iteka ryose ubabaza abantu. Imana y’urukundo ntiyakwemera umubabaro nk’uwo. Yuda 1:7, umuriro w’iteka ni nk’uriya watwitse Sodoma na Gomora.
Malaki 3:19, ni umuriro ukongora igitwitswe kigahita gishiraho.

⚠️ Mu muriro wo kweza isi, abanyabibi nibo bazarimburwa ubuheruka: abo ni umuzi n’ishami – Satani ni we muzi, naho abayoboke be ni amashami. Noneho ubutabera bw’Imana buranyurwa, kandi abera ndetse n’abamarayika bose bavugira icyarimwe mu ijwi rirenga bati: “Amina.” III 192.1

3️⃣ IZUBA RYO GUKIRANUKA
?Izuba ryo gukiranuka ni kristo: Nk’uko bigenda ku byaremwe, ni ko no mu buryo bw’ubuntu bigenda ; imbuto igomba gukura cyangwa se igapfa. Nk’uko gukura kwayo kutagaragarira amaso, ni ko n’imibereho y’umukristo imeze. Tugomba gushora imizi muri Kristo, kandi tukugururira Mwuka Muziranenge imitima yacu. Nidushikamisha ibitekerezo byacu kuri Kristo, azaza abane natwe ameze nk’imvura y’umugisha. Hoseya 6 :3.

? Kuko ari izuba ryo gukiranuka, Kristo azaturasira ‘afite gukiza mu mababa ye’ Malaki 3 :20. Niduhora twishingikirije kuri Kristo nk’Umukiza wacu bwite, nta kabuza tuzakurira muri we muri byose. (Imigani ya Kristo 23.3.)

? UHORAHO IMANA IGIRA IMBABAZI NYINSHI TURINDE KUZABA MU MUGABANE W’ABAZARIMBUKA KUKO TWISUNZE KRISTU UDUTSINDISHIRIZA?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “MALAKI 3: UBUTABERA BW’IMANA N’IMBABAZI ZAYO”
  1. Mana warakoze kutwigisha ubinyujije mu mugaragu wawe Vieira. Imuhe umugisha.🙏Isezerano rishya dutangiye kwiga naryo izabane natwe ,uzaturinde gucogora. Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *