Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya MALAKI usenga kandi buciye bugufi.
? MALAKI: 2
[1] “Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse.
[2] Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n’imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
[3] Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasiga amayezi ku maso, n’ay’ibitambo byanyu muzayoranwa na yo.
[4] Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugira ngo isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
[5] “Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n’amahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi n’izina ryanjye.
[6] Itegeko ry’ukuri ryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha.
[11] Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n’i Yerusalemu. Yuda yacumuye ku buturo bwera Uwiteka akunda, kuko yarongoye umukobwa w’imana y’inyamahanga.
[15] Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe.
? Ukundwa n’Imana, amahoro aturuka ku Mana abe muri wowe. Malaki 2 hongeye kutwereka ishusho yabo turibo (Abatambyi) n’uburyo tugomba kuba tumeze mubadukikije. Kuko akanwa k’umutambyi gakwiriye guhamya iby’ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y’Uwiteka Nyiringabo. (Malaki 2:7)
1️⃣ KWICA AMASEZERANO
? Ejo hashize twabonye uburyo Esawu yakerensheje umurage we w’umwana w’imfura akawugurana intongo imwe y’inyama; twabonye uburyo ubwo yakangukaga akabona ubugoryi bwo kugurisha ubutware bwe ahubutse, yibutse ibitereko yasheshe atagishobora kongera kubona ibyo yari yabuze( AA 118.1);
⏯️ Malaki 2 hongeye hutuburira ibyerekeranye no kwica amasezerano.
“Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n’amahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi n’izina ryanjye. (Malaki 2:5); uyu murongo hamwe n’uwubarije iragaruka ku masezerano Imana yari yarahaye ubwoko bwayo nk’uko aboneka mu gitabo cyo Kubara. Uwiteka abwira Mose ati: “Ubwanjye nikuriye Abalewi mu Bisirayeli mu cyimbo cy’abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli. Abalewi bose bazaba abanjye. Kuko abana b’imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli n’uburiza bw’amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.” (Kubara 3:11;13)
♦️Mu gihe cya Malaki abatambyi bari baravuye mu masezerano. Kandi isezerano bari barahawe ryari isezerano ry’amahoro nkuko tubisanga muri iyi mirongo ikirikira: Nuko none vuga uti ‘Dore muhaye isezerano ryanjye ry’amahoro, rizamubera hamwe n’urubyaro rwe isezerano ry’ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’ ” (Kubara 25:12;13)
Mu gihe twiga ibi tuzirikane abo turibo: Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe. (1 Petero 2:10;9)
⚠️ Ngaho isuzume urebe niba ugihagaze mu isezerano!
2️⃣ UBUHEMU KU WO MWASHAKANYE
? Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe. (Malaki 2:15)
♦️Iyi ngingo ifitanye isano ya bugufi n’ingingo tumaze kuvugaho hejuru: zombi zirerekeza mu kwica amasezerano. Nubwo ubuhemu bwabaye gikwira mu bashakanye, tuzirikane ko muri Bibiliya Umugore n;umugabo bashushanya Kristo n’Itorero. Ibi biratugarura kuri rya sezerano wagiriye kuri Yorodani, kimwe n’andi masezerano wasezeraniye Imana.
⚠️ Aho niwaba warahushije intego? Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa. (2 Abakorinto 13:5)
? Ubugambanyi ubwo ari bwo bwose bukorewe Itorero ni ubuhemu ku wacunguje abantu amaraso y’umwana We w’ikinege (INI 10.1)
? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE KUGUMA MU MASEZERANO?
Wicogora Mugenzi.