Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya MALAKI usenga kandi uciye bugufi.


? MALAKI: 1
[1] Ijambo ry’Uwiteka yahanuriye Abisirayeli aritumye Malaki.
[2] “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ” Uwiteka ati”Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze Yakobo

[3] Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”
[6] “Umwana yubaha se n’umugaragu akubaha shebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzugura izina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguye dute?’

[7] Ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye. Maze mukabaza muti ‘Twaguhumanishije iki?’ Mwavuze yuko ameza y’Uwiteka ari amanyagisuzuguriro.
[8] Kandi iyo mutambye impumyi, mugira ngo nta cyo bitwaye, n’iyo mutambye icumbagira n’irwaye na bwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima cyangwa yakwemera kukwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

[9] “Noneho nimusabe Imana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

? Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Malaki atangira ubutumwa bwe agaragaza urukundo Imana yakunze Isiraheli kandi ari narwo idukunda. Nyamara nkuko tuza kubibona urwo rukundo twarutesheje agaciro dukora ibyangwa n’Uwiteka. Mureke twongere tubitekerezeho, dufate umwanzuro ukwiriye.

1️⃣ URUKUNDO IMANA IKUNDA ISIRAHELI
? “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ” Uwiteka ati”Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze Yakobo (Malaki 1:2).

⏯️ Niba ushaka gusobanukirwa neza n’ubu butumwa bwa Malaki, soma igice cyose cya 16 cyo mu gitabo Abakurambere n’abahanuzi.

⏯️ Esawu yasuzuguye agaciro k’umugisha yagombaga kubona igihe byari bigishoboka kuwubona, ariko ubwo wari wahawe undi by’iteka ryose, nibwo yifuje kuwuhabwa.

♦️Esawu yagurishije umurage we kubwo intongo y’inyama, kugira ngo ahaze ipfa ry’ibyokurya yari yananiwe gutegeka; ariko ubwo yabonaga ishyano yakoze, nta garuriro ryari risigaye ngo asubirane umugisha. “Muzi ko bitinze, yashatse ko se amuraga umugisha umukwiye, maze ntiyawubona. Ntiyari agishoboye guhindura ibyo yari yakoze nubwo yabishatse arira.” Abaheburayo 12:16, 17.

♦️Esawu ntiyari abujijwe gushakira ineza y ‘Imana mu kwihana, ariko ntiyajyaga kubona uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusubirana ubutware. Agahinda ke ntikatewe no kwemera ko yakoze icyaha; ntiyifuje kongera kwiyunga n’Imana. Yatewe agahinda n’ingaruka z’icyaha cye, ntabwo ari icyaha ubwacyo. AA 117.2

⚠️ Abantu benshi bagurisha ubutware bwabo kubw’irari ry’umubiri. Ubuzima burangizwa, ubwonko bukagira imbaraga nke zo gutekereza, kandi ijuru bakaribona ukundi; byose kubwo umunezero w’akanya gato n’irari, bica intege kandi bigasuzuguza. Ubwo Esawu yakangukaga akabona ubugoryi bwo kugurisha ubutware bwe ahubutse, yibutse ibitereko yasheshe atagishobora kongera kubona ibyo yari yabuze. Niko bizamera ku munsi w’Imana, ku bazaba baraguranye umurage wabo w’ijuru ngo bishimishe bitewe n’inarijye. AA 118.1

2️⃣ IGITAMBO KIZIRA INENGE
? Malaki 1:6-13 turahabona ibibazo byinshi Uwiteka abaza abatambyi byerekeranye n’ibitambo bitambwa ndetse n’uburyo Uwiteka yakagombye kuba ahabwa icyubahiro. Abisiraheli bari barahawe amabwiriza asobanutse agendanye n’ibitambo nyamara aya mabwiriza bari barayatesheje agaciro; bari basigaye batamba ibitambo bishakiye.

? Mu isezerano rishya, intumwa Pawulo yongeye kwandikira abizera agira ati, “Nuko bene Data, ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.” (Abaroma 12:1).

⏯️ Mu mabwiriza yavuzwe hejuru yari yarahawe Abisirayeli ba kera harimo amabwiriza yihariye ko nta nyamaswa ifite inenge cyangwa irwaye igomba gutambwa nk’igitambo giturwa Imana. Hagombaga gutoranywa ikizira inenge kikaba ari cyo gitambwa.
Uwiteka, akoresheje umuhanuzi Malaki, yacyashye ubwoko bwe kubwo guteshuka kuri ayo mabwiriza.

⚠️ Nubwo ibi byabwiwe Abisirayeli ba kera, aya magambo arimo inyigisho ku bantu b’Imana bo muri iki gihe. Ubwo intumwa Pawulo yingingiraga bagenzi be gutanga imibiri yabo “nk’ibitambo bizima, byera, bishimwa n’Imana,” yari ashyizeho amahame fatizo yo kwezwa by’ukuri. Ntabwo ari ibyo mu magambo gusa, amarangamutima, cyangwa ubwoko bw’imvugo, ahubwo ni imibereho y’ubuzima, amahame ahoraho, yinjira mu buzima bwa buri munsi. Bibasaba ko ingeso zacu mu mirire, mu minywere, no mu myambarire ziba izo kurinda impagarike yacu, ubusugire bw’intekerezo zacu, n’imico yacu, kugira ngo tubashe kwegurira Uwiteka imibiri yacu, atari igitambo cyahumanyijwe n’ingeso mbi, ahubwo ari “igitambo kizima, cyera, gishimwa n’Imana.” (Imibereho yejejwe Page 20.2)

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE GUTAMBA IBITAMBO BIZIMA BITYO TUBASHE KWEZWA BY’UKURI?

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *