Dukomeza gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya ZEKARIYA usenga kandi uciye bugufi.

? ZEKARIYA 14
[4]Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.
[5]Muzahunga munyure mu gikombe cy’imisozi yanjye, kuko igikombe cy’iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk’uko mwahungaga igishyitsi cy’isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bayo bose.
[7]Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.
[9]Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.
[11]Maze abantu bazawuturamo kandi nta muvumo uzaba ugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Iki gice gisoza Zekariya ni ingenzi cyane kuko gihanura amaherezo y’isi turimo n’intangiriro ry’isi nshya itazabamo icyaha, urupfu cg ikindi kibi cyose. Ntituzabureyo.

1️⃣UMUNSI W’UWITEKA NI IKI KURI WOWE?
?Ubwo isi yari itwikiriwe n’ibirimi by’umuriro, abera bari barindiwe mu Murwa Wera. Kuko bari bafite umugabane mu muzuko wa mbere, urupfu rwa kabiri ntirwari rubafiteho ububasha. Mu gihe ku banyabyaha Imana ari umuriro ukongora, ku bakiranutsi bo, ni izuba n’ingabo ibakingira. II 647.2
➡️Yesu Kristu asanze utakiriho, nkwifurije kuzaba mu muzuko wa mbere w’abera, ukazabona Imana nk’ingabo igukingira aho kuyibona nk’umuriro ukongora. Ni icyemezo ufata uyu mwanya ugihumeka, amasaha ari imbere ntawe uzi ibyayo.

2️⃣SATANI NTAKAKUYOBYE
?Amategeko atunganye Satani yanze kandi akagerageza gukuraho azubahwa hose mu isi itazarangwamo icyaha. Kandi “nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.” Yesaya 61:11. AA igice 29, p 227.5
➡️Satani akoresheje Bibiliya azakumvisha ko amategeko atakureba, nyamara azubahwa iteka ryose no mu isi nshya. Kuki utakwitegura umunsi w’Uwiteka usezerera ibinyoma bya satani?
❇️Uyu munsi twizere Kristu n’icyo yadukoreye, tumwimike nk’Umwami ugenga imagarike yacu yose, maze gukiranuka kwe kuzatume tugera ku munsi w’Uwiteka turi mu mugabane w’abazimana na Kristu ingoma itazahanguka. Umunsi w’umunezero gikomangoma.?

?MANA URAKOZE KU BW’IYI NKURU NZIZA. TUBASHISHE GUHITAMO, KUBA NO KUGUMA MU RUHANDE RWAWE.?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *