Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya ZEKARIYA usenga kandi uciye bugufi.
? ZEKARIYA 13
[1]“Uwo munsi ab’inzu ya Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kuboza ibyaha n’imyanda.”
[6]Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n’iki?’ Na we azabasubiza ati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y’incuti zanjye.’
[7]“Byuka wa nkota we, urwane n’umushumba wanjye, urwane n’umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n’abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.”
[9]Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk’uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk’uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’ ”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iki gice kiraryoshye cyane kuko kivuga isooko yoza ibyaha. Yohani ati dore Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu. Dore urukundo rurenze intekerezo z’umuntu, aho Imana itanga byose ngo jye nawe dukire.??
1️⃣ISŌKO YOZA IBYAHA
?Isōko yagombaga kuziburwa ngo iboze ibyaha n’imyanda.”(Zek 13:1). Abana b’abantu bagombaga kumva iri rarika ry’umugisha: “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze….;…PK 695.4, PK 696.1
➡️Amaraso ya Kristu akuraho ibyaha yahoberanye n’ubuntu bweza.
Aya maraso ya Kristu n’imbabazi z’Imana ziyabonekamo, ni isōko idakama ku bizera. Mu bya Mwuka nabo ni ab’inzu ya Dawidi, bagize itorero rizima, ni abaturage ba Yerusaremu. Kristu yakomerekejwe n’abo yaje gukiza, inshuti ye (Jye nawe, si Umuyuda).
2️⃣URUPFU RWA KRISTU N’AGAKIZA K’ABASIGAYE
?Ku bijyanye no kubabazwa k’Umukiza Yehova ubwe yarivugiye aciye muri Zekariya ati “Byuka wa nkota we, urwane n’Umushumba wanjye, urwane n’umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n’abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.”(Zek 13:7). Nk’incungu n’ubwishingizi bw’umunyabyaha. Mu butabera bw’Imana, Kristu yagombaga kubabazwa. Yagombaga kumva icyo ubutabera bushaka kuvuga. Yagombaga kumenya icyo bivuga ku munyabyaha guhagarara imbere y’Imana nta muhuza. – PK 691.3
➡️Mu rukundo ruhebuje, Imana yemera ko inkota igera ku Mwana wayo nta cyaha yakoze ngo ducungurwe. Umwungeri apfira intama ze kandi ubutabera bw’Imana buranyurwa.
Ubuhanuzi bwo gukubita Umwungeri intama zigasandara, bwaje gusohora ubwo abigishwa be batatanye ubwo bazaga kumufata ngo bamwice.
⏭️Niba turi abasigaye, tuzacishwa mu ruganda nk’izahabu, Imana ibe Imana yacu, kandi nyuma y’imibabaro tuzishimane n’Umwami wacu Yesu Kristu agarutse.
Turirimbe tuti “hari imbaraga mu maraso ya Yesu Umwana w’Imana”..?
?MANA WARAKOZE KUDUHA AGAKIZA KU BUNTU, BYASHOBOTSE UMWANA WAWE APFA MU KIMBO CYACU. DUHE KWIZERA GUSINGIRA AKA GAKIZA.?
Wicogora Mugenzi