Dikomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya ZEKARIYA usenga kandi uciye bugufi.
? ZEKARIYA 12
[1]Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z’isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati
[8]Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b’i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk’Imana, nka marayika w’Uwiteka uri imbere yabo.
[9]Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu.
[10]“Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.
Ukundwa, amahoro abe muri wowe.Ese wari uzi ko Kristu yagutsindiye umwanzi, ukwiriye kumwizera no guharanira gusa nawe umunsi ku wundi?
1️⃣IGIHANO CY’ABANZI B’ABAYUDA(1-8)
?Ubuhanuzi bwerekanye ko Imana izahindura ubusa inama z’abanzi b’Itorero ryayo, ikabaca intege. ” Ubu buhanuzi bwa Zekariya 12:8 bwarasohoye: _Buri mukristu abona mu muvandimwe we, uguhishurwa k’urukundo rw’Imana no kwitangira abandi. K’ubw’inyungu imwe rukumbi yamize izindi, gusa na Kristu . Icyifuzo cy’abizera cyari icyo guhishura kugira imico nk’iya Kristu no gushishikarira kwagura ubwami Bwe “(Acts of Apostles 48.1)
➡️Abakristu nyabo bakabaye abakongeza urukundo rw’Imana impande zose.Abaharanira kugira imico nk’iya Kristu udushoboza.
2️⃣KWIHANA N’AGAHINDA K’ABAYUDA(9-14)
?Umunsi uvugwa hano ni umunsi w’Uwiteka atungutse azaniye agakiza abantu be. Aza bwa mbere yamennye inzoka agahanga, yanesheje imbaraga z’umwijima zarwanyaga ubwami bw’ijuru mu bantu. Agarutse azazana kurimbuka kwa burundu kw’izo mbaraga, urupfu rumirwe no kunesha.
?ISUKWA RYA MWUKA RIZATERA ABIZERA GUTERWA AGAHINDA GAKOMEYE N’IBYAHA, BAREBANE KWIZERA IGITAMBO CY’I KARUVARI.
➡️Nshuti Muvandimwe, imperuka y’isi itwegereye kurusha igihe twizereye. Zekariya 12, itweretse ko abakristu bafite Mwuka Wera, babona mu bandi bantu uguhishurwa k’urukundo rw’Imana kandi akabatera gushavuzwa cyane n’icyaha.
?Ukwizera Kristu n’igitambo cy’i Karuvari bigatuma bategerezanya ibyiringiro by’umugisha kugaruka k’Umukiza wabo.
?MANA DUHE AMASO YA MWUKA TUBONE AHO IGIHE KIGEZE. TWITEGURE BYUZUYE.?
Wicogora Mugenzi