Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya ZEKARIYA 5 usenga kandi uciye bugufi
? ZEKARIYA 5
[1]Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w’igitabo uguruka.
[3]Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku rundi uhamya yuko urahira ibinyoma wese azakurwaho.
[4]Uwo muvumo nzawohereza, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, winjire mu nzu y’umujura no mu nzu y’urahira izina ryanjye ibinyoma. Uzaba mu mazu yabo imbere, uyatwikane n’ibiti n’amabuye byayo.”
[6]Ndabaza nti “Kiriya ni iki?”Aransubiza ati “Kiriya ni indengo isohotse.” Kandi ati “Mu gihugu cyose uko ni ko basa.”
[7]Kandi dore umutemeri w’ibati upfunduwe, mbona umugore wicaye imbere mu ndengo.
[8]Ati “Uyu ni we Bugome.” Maze amujugunya mu ndengo imbere, akubitaho uwo mutemeri w’ibati uremereye ku musozo wayo.
Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Aho byaba bishoboka kwirengagiza ukuri ukibera mu kinyoma amahoro?
Reka turebere hamwe umuzingo w’igitabo uguruka.
1️⃣ IYEREKWA RY’UMUZINGO W’IGITABO UGURUKA (1-4)
?Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku rundi uhamya yuko urahira ibinyoma wese azakurwaho.Zak 5:3
➡️Ijambo ry’Imana riciraho iteka umuntu wese ugomera Imana. Ashobora gushaka kwirengagiza umuburo cg kutita ku ijwi ryongorera umutima we ariko ntazabigeraho.
?Rizamukurikira aryumve yanze akunze, rimubuze amahoro. Nakomeza kwinangira rimuherekeze no mu gituro!Niryo rizamushinja ku munsi w’urubanza. Kugeza ritwitse umubiri n’ubugingo bigashiraho.
?️Uyu munsi niwumva ijwi rikuburira, guhindura inzira y’ubuyobe ukajya mu y’ukuri ntiwinangire umutima.Nutabikora rizakubuza amahoro kugeza rikubereye umushinja ku munsi w’urubanza no ku kurimbuka.
❓Ese byakumarira iki gutunga iby’isi byose, ukabura ubugingo bw’iteka?
2️⃣ IYEREKWA RY’UMUGORE N’INDENGO (5-11)
❇️Indengo ivugwa aha ni igipimo Abayuda bakoreshaga gifite nk’ubunini buri hafi ya litiro 36.
➡️Igipimo cy’ubugome cyari cyuzuye. Umugore uri mu ndengo ni itorero ryashayishije mu byaha n’Abayuda mu minsi ya nyuma y’igihe cyabo cy’umwijima. Urugero rwabo rwo gukiranirwa rwuzuye babamba Kristu bakanga inkuru nziza. Indengo ijyanwa kure, ni abayuda bajyanywe mu bihugu bya kure nk’uko byabagendekeye bajyanwa Babuloni. Bubaka inzu I Shinari (Itangiriro 11:2), aharwanya Imana. Byo bikazatinda kurenza imyaka bamaze I Babuloni.
??♂️N’abubu bari kwiyubakira amazu I Shinari kandi hari ijwi rivuga NGO Bwoko bwanjye muwusohokemo.
⏭️Nshuti Muvandimwe, nta mpamvu yo kugumya kwanga imiburo. Umwuka w’Imana ntuzahora aruhanya n’abantu. Mu mateka y’intambara ikomeye habayeho abanamba k’Uwiteka n’abandi bari ku ruhande rw’umubi. Umuburo umuntu yirengagiza ubu niwo uzamushinja ku munsi w’urubanza. Guhitamo Kristu uyu munsi nibyo byaguha ibyiringiro byo kuzimana nawe ibihe bidashira.
?MANA DUHE KWIZERA KRISTO N’IMPAGARIKE YACU YOSE.??
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atubashishe kumwumvira twita ku miburo atugezaho.