Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya ZEKARIYA 3 usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 16 Nyakanga 2024

? ZEKARIYA 3
[1]Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.
[2]Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?”
[3]Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.
[4]Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”
[5]Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda. Marayika w’Uwiteka yari ahagaze aho.
[8]Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b’ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbūra.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Umurengezi ndetse n’umurezi wa Benedata barahanganye mu rubanza.

1️⃣IBIREGO BITATUBESHYERA
?Mu iyerekwa, Zekariya yeretswe na Marayika Yoshuwa umutambyi mukuru aregwa na satani ibyaha.
? Ubugingo bwakiriye Yesu ni umushimu ukuwe mu muriro. Ni k’ubw’igitangaza cy’ubuntu bw’Imana, si k’ubw’imbaraga cg ubwenge biruta iby’abandi.
“Abubaha Imana bagakurikiza amategeko yayo bahora bagenzwa na satani ngo abagushe mu cyaha ” (4BC 1178.2)
➡️Imbere ya Kristu umutambyi wacu mukuru, satani umurezi wa benedata ahora yerekana ibicumuro byacu ngo Imana ibe yadukuraho uburinzi bwayo, hanyuma abone uko adukubita hasi. Mu kwizera twumve ijwi ry’ umurengezi (Avocat =lawyer) wacu amusubiza mu magambo meza ngo Uwiteka aguhane yewe satani…

2️⃣AKIRA AGAKIZA NI UBUNTU
?Umunyabyaha uciye bugufi, akihana, akizera avugirwaho amagambo ngo ” Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga “: bivuze ngo mukuyeho gukiranirwa kose. Kandi ngo “mumwambike imyenda myiza” bivuze ngo Kristu akwambitse gukiranuka kwe.
⚠️ ” Neretswe ko ibivugwa muri Zekariya 3 aribyo biriho ubu, bizakomeza igihe cyose abantu bavuga ko batunganye bakanga guca bugufi mu mutima ngo bature ibyaha byabo ” (EGW in Letter 360, 1906). Birangire batambitswe uko gukiranuka kwa Kristu.
➡️Ibyo twacamo byose, ibyo twakora byose tugomba kwishingikiriza kuri Kristo we Shami ryo gukiranuka. Intore ze azaza azijyane mu bwami bw’ubwiza budashira.??

?DUCIYE BUGUFI MANA, TURIHANNYE, TUBABARIRE. TURIZEYE UTWAMBIKE GUKIRANUKA KWAWE.??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *