Ukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya Nahumu, usenga kandi uciye bugufi.

?NAHUMU 2
[1]Dore mu mpinga z’imisozi amaguru y’uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe.
[9]Ariko i Nineve uhereye kera hari hameze nk’ikidendezi cy’amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.” Ariko ntihagira n’umwe ukebuka.
[11]Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe.
[14]Uwiteka Nyiringabo aravuga ngo “Dore ndakwibasiye kandi nzatwika amagare yawe y’intambara ahinduke umwotsi, n’imigunzu yawe y’intare izicishwa inkota. Nzakura iminyago yawe ku isi, kandi ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”


Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Aho Ninive yageze ishayisha, ikandamiza Abisirayeri, nayo igiye guhura n’ingaruka zo gukiranirwa kwayo.


1️⃣IRIMBUKA RYA NINIVE RIHANURWA
?Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, hazabaho umuzuko wa kabiri. Abanyabyaha bazazuka, bahagarare imbere y’Imana kugira ngo harangizwe urubanza rwaciriwe mu ijuru.(II 636.2)
➡️Imana itabara abayo mu buryo bwinshi, ariko abanzi bayo igihe kizagera bashireho burundu.
⚠️Imana ireba abantu bishyize hejuru nka Ninive, ikemera ko bacishwa bugufi. Ubwami bw’Ashuri bwakandamizaga Isirayeri bwirata ubutunzi n’imbaraga, nabwo buhanuriwe kuzarimburwa na Babuloni (Ninako byaje kugenda).
⏯️Mu gihe cy’ingorane zo gupfa, ubutunzi ntacyo bwakumarira, ntibwgutabara ngo bugure ubuzima. Ariko se ni bangahe butuma bangana na bagenzi babo? Ni bangahe bugiye kubuza ijuru?


2️⃣ BAZIRA KUGOMERA IMANA
?Abenshi bajya mu buriganya bitwaza ko bafite imiryango yo gutunga. Ariko iyo si impamvu yo kugomera Imana. Abumvira Imana, bakabona ibyo bakoreye mu nzira zitunganye, ntibazifuza, ndetse n’ababo.
Ikindi kwitotombera Imana ni ibyago.
⏯️Abagana ku ntebe y’imbabazi bafite amahoro mu mutima kubera Kristu kuko tuzi ko ku bakunda Imana byose (ibibi n’ibyiza) bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza by’iteka (Abaroma 8:28).


?MANA BANA NATWE, GUMANA NATWE, TUTAAGUFITE NTACYO TWAKWISHOBOZA. DUHE GUCA BUGUFI, TURINDE KUKUBABAZA.??

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “NAHUMU 2: IMANA IZATERA ABANZI BA ISIRAYERI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *