Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya MIKA usenga kandi uciye bugufi.
?MIKA 7
[2] Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n’umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese ahigisha mwene se ikigoyi amutega.
[3] Amaboko yabo akorana ikibi umwete, igikomangoma cyaka amaturo na we umucamanza agahongesha, n’umuntu ukomeye yerura irari ry’ibibi riri mu mutima we. Uko ni ko bahuriza imigambi yabo hamwe.
[4]Umwiza wo muri bo ameze nk’igitovu, urushaho kuba intungane arutwa n’uruzitiro rw’amahwa. Umunsi wavuzwe n’abarinzi bawe, ari wo wo guhōrwa kwawe urageze, noneho barumiwe.
[5] Ntimukizigire incuti, ntimukiringire incuti y’amagara, ndetse n’umugore wawe mupfumbatana ntumubumburire umunwa wawe ngo ugire icyo umubwira.
[6] Kuko umuhungu akoza se isoni, umukobwa agahagurukira nyina, umukazana agahagurukira nyirabukwe. Abanzi b’umuntu ni abo mu rugo rwe.
[7] Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira.
[8] Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igitabo cya Mika gitangirana urubanza none gishoje mu byiringiro ku bihannye. Igikorwa cy’Imana gishobora gitangirana urubanza kigasoreza ku mbabazi.
1️⃣UWITEKA AZAMBERA UMUCYO
▶️Inshuro nyinshi abantu batazi Imana uretse ibyo bayimenyeho bitewe n’imikorere y’ubuntu bwayo, bagiye bagirira neza abagaragu bayo, bakabarinda ndetse bisabye no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
▶️Mwuka wera ari gushyira ubuntu bwa Kristo mu mitima y’abantu benshi bashakisha ukuli bashimikiriye, agakangurira amarangamutima yabo gukora mu buryo buhabanye na kamere yabo, kandi buhabanye n’uburere bwa kera bahawe.
❇️Uwo mucyo ni we Mucyo nyakuri waje mu isi ngo amurikire umuntu wese (Yoh1:9)amurikira mu bugingo bw’abo bantu, kandi uyu mucyo niyumvirwa, azayobora ibirenge by’umuntu mu bwami bw’Imana.
➡️”Ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo…..azansohora anjyane mu mucyo mbone kureba gukiranuka kwe (Umur 8,9 AnA 243))
⁉️Nawe Uwiteka aragushaka ngo wakire uyu Mucyo, Umugambi w’agakiza ijuru rifite uragutse cyane bihagije,kandi uwo mugambi riwufitiye njye na mwe, ngwino igihe kikiriho twemere kuyiborwa na Mwuka wera, atuyobore mu kuri kose.
2️⃣NTAYINDI MANA IHWANYE NAWE
? “Ibitera Imana kubabarira ntibiruhije, ni ibintu byoroshye, kandi birakwiriye. Uwiteka ntatubaza amananiza ngo tubone kubabarirwa ibyaha. Ntidukwiriye gukubita urugendo rurerure rw’agahanyu no kugwa agacuho, cyangwa kwihotora kugira ngo Imana yo mu ijuru ikunde kutwitaho, cyangwa kwihongerera ibicumuro byacu: ahubwo uwatura ibyaha bye, akabireka niwe ubabarirwa.” KY 18.1
▶️Kuva kera na kare, nubwo muntu yakomeje gusaya mu byaha, akiremera ibindi bigirwamana, ariko Imana yakomeje kumushaka iramwiyegereza imugirira imbabazi.
➡️Ntugire ubwoba,ntaho wagera Imana itagukura yemerere gusa urakira, kuko Imana yifuza guhumekera umwuka w’ubugingo mu kiremwamuntu kirambaraye hasi. Imana ntizemera ko umuntu uwo ariwe wese umaramaje mu kwifuza ikintu kiruseho kdi cy’agaciro kirenze icyo aricyo cyose isi ishobora gutanga yabura icyo ashaka.
?DATA MWIZA TUBASHISHE KWAKIRA IMBABAZI ZAWE ?
Wicogora Mugenzi.
Amena