Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya MIKA usenga kandi uciye bugufi.

?MIKA 6
[1]Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Haguruka uburanire imbere y’imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe.
[2]“Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z’isi zitajegajega, nimwumve kuburana k’Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n’ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli.
[3]“Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye.
[4]Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu y’uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.
[5]Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w’i Mowabu yagambiriye, n’icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.”
[6]Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka?
[7]Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye?
[8]Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana iradusaba gukora ibyo gukiranuka no kugendana nayo wicisha bugufi.

1️⃣NI IKI IMANA IGUSHAKAHO

▶️Umuhanuzi Mika ku murongo 1 na 2, Imana irahamagara abantu bose ngo baze kureba uko acira ab’Isirayeli urubanza rutabera.

?”Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo GUKIRANUKA no gukunda KUBABARIRA , no KUGENDANA N'IMANA yawewicisha bugufi .(Umur 8)

? “Niko biri kandi ko imigisha iyo ariyo yose duhabwa dukwiye kuyishimira byimazeyo Nyiri ukuyitanga. Umukristo akwiriye guhora yibuka kandi agashimira ibintu byinshi bikomeye Imana yagiye imugirira; ikamurinda mu bigeragezo, ikamwugururira amarembo igihe we yabonaga ari mu icuraburindi kandi atabona aho amenera, ikamuhumuriza acogoye. Agomba kwibuka ibyo byose ko ari ibihamya by’uburinzi bw’abamarayika baturutse mu ijuru. Igihe abonye imigisha itagira uko ingana akwiriye kwibaza ati: ‘Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, ndabimwitura iki?’ Zaburi 116:12. Igihe cyacu, impano zacu, ubutunzi bwacu, bigomba kwegurirwa uwaduhaye iyo migisha atwiringiye.” AA 120.5, 121.1

⁉️Nawe se waba utaramenye icyo ugomba gukora?Imana ntigusaba ibyo udafite, ntigusaba ibirenze ubushobozi bwawe, ahubwo irashaka ngo wicishe bugufi, wihane ibyaha byawe kdi ukunde kubabarira.

2️⃣URUGERO UPIMIRAHO NAWE NIRWO UZAPIMIRWAMO

?“Mbese ukwezi kuzijima ryari kugira ngo tugure imyaka, n’Isabato irashira ryari kugira ngo duhununure ibigega by’ingano, dutubye efa, dutubure shekeli, tubeshyeshe iminzani y’uburiganya, (Amos 8:5)

▶️Kimwe n’abandi bahanuzi bamubanjirije, Mika aramagana cyane akarengane gakabije kagirirwa rubanda rugufi.
Ibi byose rero Imana ntishobora kubyihanganira niyo mpamvu igira iti: “Ni cyo gituma nanjye naguteje igikomere kibabaje, nkugira umusaka nguhoye ibyaha byawe.
Uzarya we guhaga n’iwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota.
Uzabiba ariko ntuzasarura, uzenga imbuto z’imyelayo ariko ntuzisīga amavuta yazo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino.(Umur 13,14,15)

⁉️Ongera wibaze, ni iki Imana itagukoreye cyatuma ugaragaza kutanyurwa ngo ushimire ineza yakugiriye byatuma imigenzereze yawe iba iteza uburakari no kugirirwa nabi?Reba wa mworera w’ibyaha yagukuyemo, bwa buriganya n’ubuhendanyi bwose, none yatanze Yesu Umwana w’ikinege azira ibyo byose wakoze, none ntushaka guhinduka?Saba Imana iguhe umutima w’ubwenge ubashe gusobanukirwa no gutoranya icyiza mu bigawa.

?DATA MWIZA TUBASHISHE KUBONA NO KUNYURWA N’ICYO WADUKOREYE ?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “MIKA 6:IBYO IMANA ISHAKA KU BANTU BAYO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *