Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya MIKA usenga kandi uciye bugufi.

?MIKA 5

[1]Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose.
[2]Ni cyo gituma azabatanga kugeza igihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukira Abisirayeli.
[3]Azakomera aragire umukumbi we afite imbaraga z’Uwiteka n’icyubahiro cy’izina ry’Uwiteka Imana ye, kandi na bo bazakomera kuko icyo gihe azaba akomeye kugeza ku mpera z’isi.
[4]Kandi uwo muntu azatubera amahoro. Umwashuri naza mu gihugu cyacu akaturibatira amanyumba, tuzamuteza abungeri barindwi n’ibikomangoma munani.
[5]Kandi bazarimbuza igihugu cya Ashuri inkota, n’igihugu cya Nimurodi babarimburire mu byambu byo mu ngabano zacyo. Uko ni ko azadukiza Umwashuri natuzira mu gihugu akagikandagiramo.
[6]Abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk’ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk’imvura y’urujojo igwa mu byatsi, bitagomba kurindira umuntu habe no gutegereza abantu.
[7]Kandi abasigaye ba Yakobo bazaba mu mahanga no mu moko menshi nk’intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba, nk’umugunzu w’intare uri mu mikumbi y’intama. Iyo uyinyuzemo urayinyukanyuka ukayitanyagura, ntihagire uwutesha.

Ukundwa n’Imana gira umunsi w’umunezero. Reka uwo Mwami wasezeranwe nawe akubere Umwami w’amahoro. Ese urabyiteguye?azakurwanira intambara zose kandi azakuneshereza.

1️⃣UMWAMI W’AMAHORO

?Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.
Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.(Yes 9:5,6)

▶️Ubu buhanuzi n’umwanditsi w’ubutumwa bwiza Matayo yarabivuze ati:”Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda, Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ ”

▶️Umugambi w’Imana ni uko iki cyifuzo cy’umutima w’umuntu cyamuyobora kuri wawundi wenyine ushobora kugihaza. icyifuzo gituruka kuri we kandi kigomba kuyobora kuri we.kuko ariwe usohoza kdi akuzuza icyo cyifuzo, uko kuzura kubonerwa muri Yesu Kristo.
Umwana w’Imana ihoraho. “Kuko Imana Data yabishatse kdi ikabyishimira kugira ngo ibintu byose byuzurire muri we, kuko muri we harimo ukuzura kose k’ubumana “kdi ni by’ukuri yuko “muri we ari ho mwuzurira “kubijyanye n’icyifuzo cyose gituruka ku Mana kdi kigakurikizwa nk’uko bikwiriye. (UIB 5)

❇️Urukundo Imana yadukunze, yaruduhunze tutararemwa idusezeranira amahoro, kubera ko amahoro yo ku isi y’icyaha aba ageze ku mashyi, adusezeranira Yesu ngo uzamwakira nk’Umwami n’Umukiza we azagire amahoro atagira impinduka.

2️⃣NZATSEMBAHO IBIGIRWAMANA BYAWE

?Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n’umwuka wanduye mu gihugu.(Zek 13;2)

▶️Uko ni ko binyujijwe mu bakurambere n’abahanuzi kimwe no mu bishyushanyo n’ibigereranyo, Imana yavuganye n’abatuye isi ibyerekeye ukuza k’umucunguzi wari kubakura mu cyaha.
Ubuhanuzi bwinshi bwahumetswe n’Imana bwatunze agatoki ku kuza k’Uwifuzwa ibihe byose. (Hagayi 2:7)Ndetse n’aho yagombaga kuvukira n’igihe cyo kuza kwe byari byaravuzwe neza.
Mwene Dawidi yagombaga kuvukira mu murwa wa Dawidi. Umuhanuzi yari yaravuze ko azavukira i Betelehemu, kandi ko muri yo ariho hazava uzaba Umwami wa Isirayeli, akansanga,imirambagirire ye n’iy’iteka,uhereye kera kose.(Umur 2)

❇️N’ubwo isi yakomeje gusaya mu byaha, ariko dufite isezerano rivuga riti:”
Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”
(Yoh 16:33)

❇️Emera kandi wizere icyo ijambo ry’Imana rivuga, wegurire Uwiteka umutima wawe, akuremo ibigirwamana byose wimitse, usigare ufite amahoro yo mu mutima, yayandi ab’isi badatanga ahubwo atangwa na soko y’amahoro Yesu Kristo.

? TUGUHAYE IKAZE MU MITIMA YACU DATA WOWE MAHORO YACU?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “MIKA 5: UMUTEGETSI UZAVUKIRA I BETELEHEMU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *