Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 Mika usenga kandi uciye bugufi.

? MIKA 4
[1] Ariko mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n’amoko azawushikira.
[8] Nawe munara w’umukumbi, umusozi w’umukobwa w’i Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira. Ni ukuri ubwami buzaba ubw’umukobwa w’i Yerusalemu.
[9] Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk’umugore uri ku nda?
[11] Ubu amahanga menshi ateraniye kugutera aravuga ati”I Siyoni nihangizwe, amaso yacu arebe ibibi tuhifuriza.”
[12] Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva n’imigambi ye, yuko azabateraniriza hamwe nk’imiba irunze ku mbuga.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igihe kinini cy’akaga ntigishobora kuburizamo umugambi w’Imana. Dufite Umuremyi usohoza isezerano yavuze. Ongera ukomezwe n’iby’Imana yadusezeraniye.

1️⃣ ISEZERANO RIKOMEYE
? “Ariko mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n’amoko azawushikira.” Mika 4:1.
➡️ Nubwo ubwoko bw’Imana bwaburagijwe igihe kinini, Imana ntiyigeze yibagirwa isezerano ryayo. Hari umugambi mwiza Imana ifitiye abantu bayo kandi amaherezo uzagerwaho.

? “Ubwami bwahoze ari ubwa Adamu bwahindutse ubw’umunyazi. Ariko Umwana w’Imana yiyemeje kuza kuri iyi si kugira ngo yishyure igihano cy’icyaha, bityo ye gucungura umuntu gusa ahubwo anamugarurire ubwami yari yaranyazwe. Ni uku gukomorerwa Mika yari yarahanuye igihe yavugaga ati: ‘Nawe, munara w’umukumbi, umusizi w’umukobwa w’i Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira.’ Mika 4:8.” AnA 635.2
?Dushikame mu masezerano y’Imana, kuko azasohora n’iyo yatinda.

2️⃣ WIVUZA INDURU ITURIZE
? “Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk’umugore uri ku nda?” Mika 4:9.
➡️ Kubera icyaha, abantu bahorana igishyika n’ubwoba. Hari igihe umuntu yibagirwa ko Imana ibaho maze akavuza induru ndetse akenshi akibagirwa iby’Imana yamukoreye mu gihe cyashize. Nta mpamvu yo kuvuza induru kuko Imana yacu iriho kandi ntizigera itererana abayo. Iby’Imana yadukoreye ni inkomezi mu gihe cy’akaga.
⚠️ “Mu byo abantu bose banyuramo hajya habaho ibihe byo kubura ibyo bari biteze no gucika intege gukomeye: iyo aba ari iminsi y’umubabaro, kandi biba bikomeye cyane kwizera ko Imana ikiri icyita ku bana bayo bari ku isi. Aba ari ibihe akaga kibasira ubugingo kugeza ubwo bisa naho gupfa biruta kubaho. Icyo gihe ni ho abantu benshi bareka kwiringira Imana maze bakabatwa no gushidikanya, bagafatwa mu ngoyi yo kutizera. Iyaba muri ibyo bihe twabashaga kurebesha amaso y’umwuka maze tukamenya ubusobanuro bw’ubuntu bw’Imana, twabona abamarayika baharanira kudukiza kwirwanirira, bakora uko bashoboye kose kugira ngo bashinge ibirenge byacu ku rufatiro rushikamye kurusha imisozi y’iteka ryose, kandi ukwizera gushya n’ubugingo bushya byakongera kubabamo.” AnA 145.1
➡️Mu Mana harimo umutuzo, niba wihebye cg ufite ubwoba, Ubwo nturimo neza. Amahoro yo mutima adahungabanywa n’iby’isi bigoranye, ava ku Mana gusa.

? MANA DUHE KUKWIRINGIRA BYUZUYE MAZE DUSHIRE UBWOBA BWOSE??

Wicogora Mugenzi.

One thought on “MIKA 4: AHANURA UBWAMI BW’AMAHORO N’UKO ABIRUKANYWE BAZAGARURWA”
  1. Amena. Uwiteka atwongerere kwizera kandi aduhe n’ibyiringiro byo kudukomeza mu gihe cy’akaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *