Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 Mika usenga kandi uciye bugufi.
? MIKA 3
[1] Maze ndavuga nti”Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b’inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?
[2] Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo,
[4] Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n’inabi bakoze mu mirimo yabo yose.
[9] Nimwumve ibi batware b’inzu ya Yakobo n’abacamanza b’inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.
[10] Bubakishije i Siyon hub Alisha bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.
[12] Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nk’umurima ari mwe hazize, n’i Yerusalemu hazaba ibirundo by’amazu, n’umusozi wubatsweho urusengero hazaba nk’aharengeye h’ishyamba.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Satani kuva kera yagiye ashakira icyanzu ahantu hose. Muri iki gihe cya Mika ho yabonye icyuho mu bafite ijambo kuri rubanda. Cunga izamu ryawe nawe atagukoresha.
1️⃣ IBYAHA BY’ABAYOBOZI
? “Maze ndavuga nti: ‘Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b’inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?’ Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, … .” Mika 3:1, 2.
➡️ Abari bafite ijambo ku bantu b’Imana babaye aba mbere mu gusaya mu bibi. Mika adaciye ku ruhande yababwiye ko urubanza rubategereje. Mika yabaye umugabo nyamugabo udatinya kuvuga icyaha mu izina ryacyo nubwo yakizira. Nyamara ibyo byose yabikoraga ashaka gukebura abantu ngo bagarukire Imana. Ibikomangoma n’abahanuzi babaye abakozi batiganda ba Satani bituma abo bashinzwe bajya kure y’Imana. Uyu ni umuburo ku bahawe inshingano na Kristo.
? “Ni inshingano y’umukozi wa Kristo guhagarara mu mwanya we nk’indakemwa, yubaha Imana kandi ashikamye mu mbaraga z’ubushobozi bwayo. Bityo azashobora kubuza amahwemo ingabo za Satani kandi azineshe mu izina ry’Umwami Yesu.” INI 108.4
⁉️Uhagaze ute?
2️⃣ IZINA RYIZA WARIRUHANA
?Imwe mu ngorane Abaheburayo bahuye nayo ni ukwihenda bibwira ko kugira umuhamagaro w’Imana ari urukingo rutuma batagerwaho n’igihano cy’Imana. Um 12 hahamya ko Siyoni na Yerusalemu bitazabura guhanwa bikomeye nubwo byitiriwe izina ry’Uwiteka. Izina ryiza ritaguteye guhinduka ntiryakubuza kurimbuka. Icyo Yesu ashaka ni uguhinduka k’umutima maze impundu mu ijuru zikavuga.
✳️ “Ngwino usange Yesu, ubone uburuhukiro n’amahoro. Ushobora guhabwa umugisha ndetse nonaha. Satani akubwira ko utagira gifasha, ko udashobora ubwawe kwihesha umugisha. Ni ukuri koko ntugira gifasha. Ariko shyira hejuru Yesu imbere ye uvuge uti: ‘Mfite Umukiza wazutse. Muri we mfite ibyiringiro, kandi ntazandeka ngo mbe mu rujijo. Mfite kunesha mu izina rye. Niwe gukiranuka kwanjye, kandi ni we kamba ryanjye ry’ibyishimo.'” UB1 282.1
➡️Nta handi wakura uburuhukiro n’ibyiringiro.
? MANA DUHE UMUTIMA UGUSHAKA KANDI UHINDUTSE. TWIZEZE KUNESHA DUKESHA YESU. ?
Wicogora Mugenzi
Amen.
Mana duhe kukwizera gushyitse no kukwiringira atarukuba abo mu idini gusa ahubwo duhinduke abawe rwose.
Amena