Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya MIKA usenga kandi uciye bugufi.
?MIKA 2
[1]Bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo.
[2]Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n’amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n’inzu ye, ndetse umuntu n’umwandu we.
[3]Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi.
[4]Uwo munsi muzaba iciro ry’umugani, bazacura umuborogo bababaye, bazavuga bati ‘Turapfuye, umwandu w’ubwoko bwanjye yawuhaye abandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’ ”
[5] Ni cyo gituma mu iteraniro ry’Uwiteka utazabona uwo kugeresha isambu umugozi.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka ababazwa cyane n’akarengane, kandi azahorera abarengana. Irinde kurenganya abandi.
1️⃣AZAHANA ABAKANDAMIZA ABANDI
?Bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubira imirima kugeza ubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine.(Yes 5:8)
▶️Kimwe n’abandi bahanuzi bo mu gihe cye, (Amosi, Hoseya na Yesaya), Mika arashinja abikungahaza ku buryo budahwitse, bashikamira rubanda rugufi.
Nyamara ubwo bagambirira kugira nabi bamenye ko n’Imana izirikana igihano kibakwiriye (Umur 1,4)
❇️Uyu munsi aya magambo ni ayacu, reba neza niba ntawe urenganya, mu rugo aho ukorera no mu baturanyi, maze ku rwawe ruhande uharanire kubana n’abantu bose amahoro.
2️⃣BAHINYURA UBUHANUZI BWA MIKA
?Benshi mu bumvaga Mika, banze kwemera inyigisho ze, bakibaza bati: “Ni gute yavuga ko Imana izabateza ibyago kandi mu by’ukuri idashobora kwanga ubwoko bwayo?” Nyamara Mika aravuga ati “Ni mwebwe banzi b’uwo muryango mushikamira uko mwishakiye, kdi Imana ntizabakundira gukomeza gukora gutyo.
➡️Menya neza ko uko ugirira abandi, nawe niko uzagenzerezwa.
Ariko Uwiteka mu mbabazi ze nyinshi, azagoboka kandi azita cyane ku bamwiringira, nubwo bahura n’imiraba myinshi.
⁉️”Mbese musomyi wihitiyemo iyawe nzira? Mbese wahabiye kure y’Imana? Mbese washatse kurya ku mbuto zo gukiranirwa, maze amaherezo ukabona zibereye ubusa ku minwa yawe? Mbese ubu imigambi y’ubuzima bwawe yaragwabiye kandi ibyiringiro byawe byarapfuye, mbese wicaye mu bwigunge wihebye? Rya jwi ryamaze igihe kirekire rivugana n’umutima wawe ariko nturyumvire ubu rikugezeho ryumvikana neza rivuga riti: ‘Nimuhaguruke, mugende; kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu; haranduye, hazabarimbuza kurimbura gukaze.’ Mika 2:10. Garuka mu rugo rwa So. Arakurarika akubwira ati: ‘IBYAHA BYAWE MBIKUYEHO NK’IGICU; NGARUKIRA KUKO NAGUCUNGUYE.’ ‘Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.’ Yesaya 44:22; 55:3.” AnA 290.1
? UHORAHO MANA YACU NI WOWE URENGERA KANDI UGAHUMURIZA ABANA BAWE, DUHE UMUTIMA UKUNDA ABANDI?
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka abahe umugisha ku bw’ijambo ry’Imana mudahwema kutugezaho.