Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya MIKA usenga kandi uciye bugufi.

?MIKA 1

[1] Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b’u Buyuda, ry’ibyo yeretswe by’i Samariya n’i Yerusalemu. 28.1–32.33
[2] Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n’ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera,
[3] kuko Uwiteka ahagurutse mu buturo bwe agiye kumanuka, atambagira aharengeye hose ho mu isi.
[4] Imisozi izayengera munsi ye, n’ibikombe bizasaduka nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, nk’amazi atemba ku gacuri.
[5]Ibyo byose byatewe n’ubugome bwa Yakobo n’ibyaha by’inzu ya Isirayeli. Ubugome bwa Yakobo ni bugome ki? Mbese si Samariya? N’ingoro ziri i Buyuda ni iz’iki? Si zo z’i Yerusalemu?
[6] Ni cyo gituma i Samariya nzahagira nk’ikiyorero cyo mu murima nk’ahantu ho gutera uruzabibu, kandi amabuye yaho nzayahirikira mu gikombe, n’imfatiro z’amazu yaho nzazitamurura.
[7]Ibishushanyo byaho bibajwe byose bizamenagurwa, n’indamu mbi zaho zose zizatwikwa n’umuriro, kandi ibigirwamana byaho byose nzabirimbura kuko yabirundanyije ari ingororano za maraya, kandi bizaba ari inyiturano y’ubusambanyi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dutangiye igitabo cy’umuhanuzi MIKA, izina risobanurwa ngo “Ninde uhwanye n’Imana?”. Nta gihe na kimwe Uwiteka atazahana abanze kumwumvira, n’ubwo Yesu Kristo yemeye kutwitangira ariko ijambo ry’imana riravunga ngo nitwanga kwihana inkota izaturya. Ihane bikitwa none.

1️⃣MIKA N’UBUHANUZI BWE

?Mika ni umwe mu bahanuzi bato , akomoka i Molesheti mu mugi muto wo mu majyepfo ya Yerusalemu. Umuhanuzi MIKA yakoze umurimo we muri kimwe mu bihe by’umwijima wabuditse mu mateka y’Abisirayeli. Igihugu cyari kimaze igihe kigabanyijemo ubwami bubiri. Hanyuma, Abashuri baje gushyira iherezo ku bwami bw’amajyaruguru, noneho umuhanuzi abasha kwitegereza ibibi n’urugomo byagendaga birushaho kwiyongera mu bwami bw’Ubuyuda bwo mu majyepfo. Yabwirije acyaha ibyaha bikomeye by’uburyarya, akarengane, ruswa, no kutizera. Ikindi cyaha cyakomeje gucyahwa ni icyo gusenga ibigirwamana.

▶️Ubuhanuzi bwa Mika bugabanijemo ibice bitandukanye harimo ubuhanuzi bucyaha, ndetse n’ amasezerano y’amahirwe ku bwoko bw’Imana.
Hari byinshi kandi Mika ahuriyeho n’abamubanjirije cyane cyane ubutabera no kugira neza kw’Imana.

2️⃣NTUKIREMERE IGISHUSHANYO KIBAJWE

?“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. (Kuv 20:4)

? “Kenshi na kenshi, abamarayika bajyaga mu materaniro y’abakiranutsi; ndetse basuraga n’aho inkozi z’ibibi ziteraniye, nk’igihe bajyaga i Sodomu gukora urutonde rw’ibyo bakoraga kugira ngo barebe ko bamaze kurenga aho kwihangana kw’Imana kugarukiye. Uhoraho ashimishwa no kubabarira; kandi kubera umubare muto w’abamukorera by’ukuri, akumira ibyorezo kandi akongera igihe cy’amahoro kuri benshi.” II 610.2

⁉️Ibiremwa byose Imana yaremye bigendera muri gahunda Imana yabigeneye usibye umuntu. Nshuti Mukundwa, harabura iki kugira ngo wumvire ijambo ry’Imana?

➡️Umuhanzi Hoseya yabivuzeho ubwo Abisirayeli biremeraga igishushanyo cy’ikimasa, bashaka kujya bagisenga birakaza Imana cyane maze ihishurira umugaragu wayo kugira ngo byibura bumve ko ari igishushanyo kitabonerwamo ikintu na kimwe ahubwo ko hari Imana yumva gusenga kwacu.

⁉️Wowe se umaze kwiremera ibishushanyo bingana iki? Ahari ni ubutunzi wimitse, ni ingeso wanze kureka Kandi Uzi ko Imana itabyishimira, cg uraguza bigezweho kubiyita abakozi b’Imana,… Ni igihe cyo kwisuzuma kuko Mika nitwe ari kuburira si abarangiye urugendo rwa hano ku isi.

? UHORAHO MANA TUBASHISHE KWIHANA IMBABAZI ZIKIRIHO?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “MIKA 1: IMANA IRAKARIRA ABAYUDA KUKO BARAMYA IBIGIRWAMANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *