Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Yona 4 usenga kandi uciye bugufi.
? YONA 4
[2]asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi.
[3]None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.”
[6]Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.
[7]Bukeye bwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye.
[8]Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w’iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiye kubaho.”
[10]Uwiteka aramubaza ati “Ubabajwe n’uruyuzi utihingiye kandi utamejeje, uruyuzi rwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma?
[11]Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n’imoso, hakabamo n’amatungo menshi?”
Ukundwa, amahoro abe muri wowe
Dushoje Yona, ejo nitugerayo tuzatangira igitabo cya Mika. Ese wifuriza abandi ibyiza cg wumva byakubaho wenyine abandi bakagerwaho n’ibyago?
1️⃣YONA ABABAZWA N’UKO IMANA IBABARIYE NINEVE (1-4)
?Imana iha abantu igihe cyo kwihana; ariko hari aho ukwihangana kw’Imana kugarukira, kandi ibihano by’Imana bizakurikiraho nta kabuza. AnA 252.2
Nimutyo abantu bose bafite uruhare mu murimo wo gukiza imitima bibuke ko nubwo hari abantu benshi batazumvira inama y’Imana iri mu ijambo ryayo, isi yose itazigera itera umugongo umucyo n’ukuri, ngo yirengagize irarika ry’Umukiza utarambirwa kandi wihangana. AnA 253.1
?Imbabazi Yona arazibona nk’aho ari inenge ku Mana! Bigaragara ko yagiye i Ninive atabifuriza ibyiza, yari aje kubaturiraho kurimbuka no kuba umugabo wo kubihamya.
❓Ese wowe ubonye umuntu wakwiciye (Abashuri bari abanzi babo) cg waguhemukiye cyane yihannye akababarirwa byagushimisha cg wakwishimira ko afungwa, ndetse akazanarimbuka by’iteka?
➡️Mureke tunezezwe n’uko abanyabyaha bose (n’abatwanga) bakizwa kuko ni nawo munezero w’ijuru.
2️⃣ IKIGISHO CY’URUYUZI (5-11)
?Imana yongeye kwerekana ko ibyaremwe byose biyumvira usibye umuntu. Ni akaga!
Itegeka uruyuzi, inanda, umuyaga n’izuba ariko umuntu nkanjye, nka Yona akigumura!
Ni gute uruyuzi rurusha agaciro agaciro abantu? Ni gute ubutunzi, ibyubahiro by’iyi si…birusha agaciro abantu, bamwe bakaba banabizira? Umuntu Imana yaremye mu ishusho yayo ikamuha ubutware, gutwara ibyaremwe byose!
?Yona ashatse kwiyahura 3 kose (ati munjugunye mu nyanja, inshuro 2 zose ati gupfa bindutira kubaho).
⏯️Yona atume duhumuka. Dutekereze ku gaciro duha ikiremwamuntu, n’ibiremwa muri rusange (um11). Abadukunda, abatwanga, abatatwitayeho…bose tubatumweho ngo tubamenyeshe Imana y’urukundo. Jyanayo urukundo niba koko uzi Imana.
?MANA DUHE URUKUNDO MVAJURU??
Wicogora Mugenzi
Amena