Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 Yona 3 usenga kandi uciye bugufi.
? YONA 3
[4]Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”
[5]Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi.
[6]Ijambo rigera ku mwami w’i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu.
[9]Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbuke!”
[10]Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.
Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Hari inkuru nziza muri Yona 3 “Naho ibyaha byacu byatukura tukutuku, birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera, tubabarirwe”.
1️⃣ YONA YONGERA GUTUMWA I NINEVE (1-4).
?Imana yacu ni Imana itanga ayandi mahirwe. Yona yemeye noneho gutumwa atajuyaje. Ngizo ingaruka zo kwihana, ni uguhindura intekerezo ugahita wumvira ijwi ry’Imana, aho igutumye ukajyayo.
Ni iby’igiciro iyo ingorane n’ibyago bitumye tugarukira Imana, kuko tubivamo twongerewe imbaraga.
Ati “Iminsi 40 bakaba bihannye cg bakarimbuka”. Twe tutazi niba n’ejo tuzaba tukiriho ngo twihane, mbega ukuntu twari dukwiye guhora twiteguye!
2️⃣ NINEVE NTIYABA IKIRIMBUTSE KUKO YIHANNYE(5-10)
?Ntabwo ubwo butumwa bwabaye imfabusa. Abantu bagiye babwirana iby’ijwi riranguruye ryumvikaniraga mu nzira z’umurwa utarubahaga Imana kugeza ubwo abawutuye bose bumvise iryo tangazo riteye ubwoba. Umwuka w’Imana yagejeje ubwo butumwa ku mutima wose maze atera imbaga y’abantu guhinda umushyitsi kubw’ibyaha byabo ndetse no kwihana bicishije bugufi cyane. AnA 246.5
➡️Ni ubuntu butangaje kwihana no guhindukira kw’Abanyanineve. Biraciraho iteka ab’iki gihe bamenye ubutumwa bwiza, ntibabashe kwihana no guhinduka (Mat 12:41). Mu gusenga dukwiye gutakira Imana, intekerezo zifite intumbero, ukwizera gushikamye kandi dukunze Umuremyi, maze Umwuka w’Imana akadukoreramo.
⚠️ Amasengesho azatugirira umumaro igihe nta byaha bitihanywe tucyiyumvamo. Zaburi 66:18
?Nubwo Nineve biringiraga ko bababarirwa ntibarimbuke, nta cyizere cyuzuye bari bafite (um 6: “Ntawe ubizi ahari…”). Twe ntidushidikanye dufite Kristu wadupfiriye twishingikirizaho twizera kubabarirwa nyuma yo kwihana.
Muvandimwe,
Ibyiringiro byo kubabarirwa nibyo bidutera imbaraga zo kwihana no kuvugururwa. Ku ntebe y’ubuntu, Imana iturebana imbabazi ikatubabarira. Ntibisaba ibitambo (kwibabaza, gutanga icyiru,…), bisaba gusa umutima umenetse kandi ushenjaguwe.
Uyu munsi, ihane by’ukuri, Imana ikiranukira kudukiza, irakubabarira.
?MANA NKURAMO UMUTIMA UKOMEYE NK’IBUYE,UMPE UWOROSHYE KANDI UMUNETSE.??
Wicogora Mugenzi
Amena. Data utubashishe kwihana tubikuye ku mutima.