Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Yona 2 usenga kandi uciye bugufi.

? YONA 2
[3]“Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza,Nahamagariye mu nda y’ikuzimu,Wumva ijwi ryanjye.
[8]Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka,No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.
[9]Aberekeza umutima ku bitagira umumaro by’ibinyoma,Baba bimūye ubababarira.
[10]Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n’ijwi ry’ishimwe,Kandi nzahigura umuhigo wanjye,Agakiza gaturuka ku Uwiteka.”
[11]Nuko Uwiteka ategeka urufi ruruka Yona imusozi.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Ese waba uri kure nka Yona mu nda y’ifi? Naho Uwiteka yagukurayo.

1️⃣ ISENGESHO RYA YONA (1-9)
?Urufi rumira Yona. Umuremyi wacu ni umugenga wa byose. Ibiremwa byose biramwumvira uretse umuntu.
Mu nda y’urufi haranukaga (ati “urwuya rwanyizingiye mu mutwe”) hari hateye ubwoba. Ntaho rero utasengera Imana ngo ikumve. No munda y’inyanja hasi cyane, mu byogajuru kure cyane, mu kuzimu aho bacukura iby’agaciro….hose hose ijisho, ugutwi by’Imana bigerayo. Urukundo rwayo hose rugerayo.
?Agakiza kazana no kwihana no kumenya ubuntu bw’Imana bukiza. Yona yakuwe mu kaga k’ikuzimu maze ifi iramuruka imujugunya imusozi. AnA 246.2
❓Waba warasubiye inyuma? Kwihana ibyaha no kumenya ubuntu bw’Imana bukiza nibyo bikenewe ikagukurayo. Aho uri yitakambire ikugarure mu mukumbi wayo.
?Kuba munda y’ifi iminsi 3 ukorokoka ni igitangaza. Igitangaza kigamije agakiza ka Yona n’ak’abatuye i Ninive. Ngibyo ibitangaza bikenewe ni ibiyobora umuntu ku kwihana no kubabarirwa. Ku bugingo bw’iteka, si ibitanganza byo gushakisha ikuzo ry’ab’isi.

2️⃣ AROKORWA N’IMANA AVA MU NDA Y’ISI (10-11)
?Kurokoka kwa Yona ni ikimenyetso cy’imbabazi z’Imana. Byashushanyaga kandi ukuzuka k’umwami wacu Yesu Kristu (Mat 12:40,41).
3️⃣Mu ngorane zitandukanye, mu byo ducamo byose tujye twizera kandi dutabaze uyu Mwami wazutse. Yaraducunguye ngo tubone ubugingo bw’iteka.Ntitugombe kunyuzwa mu nda y’urufi ngo tubone kwemera gukorera Imana. Kandi nibiba ngombwa ko ucamo, wibuke gusenga Imana uve muri urwo ruganda utunganyijwe rwose. Nta kure Imana itagukura, nta hafi utazimirira uhisemo nabi (igiceri cyazimiriye mu nzu). Dupfe, tuzukane na Kristu, tubeho ari Kristu uriho muri twe.

?MANA, TWIBUTSE KUGUTABAZA MURI BYOSE, HOSE N’IBIHE BYOSE. TURINDIRE MU BIGORANYE TUNYURAMO, UBIDUKUREMO DUHINDUTSE RWOSE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “YONA 2: YONA ASENGERA MU NDA Y’IFI.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *