Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Yona 1 usenga kandi uciye bugufi.
YONA 1
[2]“Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”
[3]Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.
[4]Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka.
[9]Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n’ubutaka.”
[12]Arabasubiza ati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.”
[15]Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza.
[16]Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yona mwene Amitayi yari umuhanuzi mu bwami bwa Isirayeri. Yona risobanurwa ngo “inuma”, twamwita nka Kanuma. Iyo Yesu ataza kumuvugaho muri Matayo 12:40,41 abenshi bari kugira ngo ni umugani, kuko kumara iminsi 3 n’amajoro atatu mu nda y’ifi ntibyari kumvikana. Ariko ibidashobokera abantu ku Mana birashoboka. Ese wowe iyo Imana igutumye ujyana uwuhe mutima; w’ urukundo cg urwango no kwikunda?
YONA YOHEREZWA I NINIVE AHUNGIRA I TARUSHISHI.
Ijambo rye risenya iby’isi n’ibya kamere yayo, maze rigatanga ubugingo bushya muri Kristo Yesu. Mwuka Wera aza mu mutima ari Umuhumuriza. Binyuze mu mbaraga ihindura y’ubuntu bwe, ishusho y’Imana yigaragaza mu bayoboke bayo; maze bagahinduka ibyaremwe bishya. AHARI URWANGO HAJYA URUKUNDO, MAZE UMUTIMA UKAKIRA UBWIZA BW’IJURU. (UIB 264.1)
Ninive wari umujyi wo muri Ashuri mu burasirazuba bw’uruzi rwa Tigre, ubu ni mu mujyi wa Mosul muri Iraki. Rero bari abanyamahanga. Ibyaha byabo byari bikabije ubutabera bw’Imana bugomba gukora akazi kabwo. Ariko Imana kuko itifuza ko umunyabyaha yarimbuka, iboherereza Yona ngo ababurire bihane. Yanze ino nshingano kubera urwango yari abafitiye bituma “ahunga Imana”.
Umuraba ujya uba ngombwa mu buzima kugira ngo udukebure tudakomeza inzira y’irimbukiro.
Ese ko yari azi ko ariyo yaremye ubutaka n’inyanja (um 9), yumvaga yayihungira he ko iba hose? Wowe se wibuka ko iba hose?
Ese wowe wamaze kwakira Kristu ngo agutume ku bantu be? None se aho wowe Imana ntigutuma i Ninive ugahungira i Tarushishi? Ngo bariya simbakunda, sinjyayo?
Ishobora no kugutuma kwiga mu mavuna ukigira kuri stade mu mupira cg imyidagaduro, ikagutuma kuburira abayo ukigira kubaryoshyaryoshya ngo bigumire mu byaha (batumvira ibyo itegeka) ngo Imana irabaha imibereho myiza ya hano ku isi (amafaranga, abafasha, promotion,…! )
NIGUTUMA NTUTORANYE, ABANTU BOSE NI ABAYO, AMOKO YOSE, ABAKIRE N’ABAKENE, ABERA, ABURABURA…. MUVANDIMWE WANJYE NIWUMVA IJWI RY’IMANA, NTIWINANGIRE UMUTIMA.
YONA AJUGUNYWA MU NYANJA, NTAPFE
Ubufindo buramufata ahitamo kujugunywa mu nyanja. Bigaragara ko yari ahisemo kwiyahura aho kugira ngo asabe imbabazi Imana ababarirwe, akore inshingano yahamagariwe.
Ajugunywe mu nyanja umuraba uratuza, abasengaga ibigirwamana bamenya Imana Umuremyi, bayitambira igitambo, bayihigira imihigo.
Biratangaje ko abasengaga ibigirwamana bazamenya Imana uko iri, abitwa abakristu barayiyitiriye batayizi.
Nshuti Muvandimwe. Kuri uyu munsi ngarukacyumweru twibuka ko iremwa ryabaye mu minsi 6, Imana ikaruhukana n’ibiremwa bihebuje bitagira inenge ku munsi wa 7 (Itang 2:1-3), duce bugufi twumvire ijwi ry’Imana, dukore icyo idusaba. Twirinde uko tubyumva (logique), dukurikize icyo ijambo ry’Imana rivuga.
MANA DUHE KUKUMVIRA, KWISHIMIRA KO UBA HOSE NO GUKUNDA BOSE NTA VANGURA.
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atubashishe kumwumvira uko bikwiriye.