Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya Amosi usenga kandi uciye bugufi.

? AMOSI 8
[1] Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: nabonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi,
[2] maze arambaza ati”Amosi we, ubonye iki?” Nti”Mbonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi.” Maze Uwiteka arambwira ati”Iherezo ry’ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyuraho ukundi.
[3] Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo, ni ko Uwiteka Imana ivuga, intumbi zizaba nyinshi, ahantu hose bazazijugunya bumiwe.”
[7] Uwiteka yarahiye ubwiza bwa Yakobo ati”Ni ukuri ntabwo nzibagirwa ibyo bakoze byose.
[11] Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mu gice cya 8, umuhanuzi Amosi avuga iby’urubanza rw’Abisirayeli banze kwihana. Bihitiyemo gucecekesha Imana bizanira kurimbuka.

1️⃣ IKIZATERA INZARA
?Imana ubwayo yafashe igihe kinini yohereza intumwa zayo ku Bisirayeli zibaburira akaga ko kutumvira. Mu byaha banze kureka hari higanjemo ubugome bagiriraga abekene kuko bo barikungahazaga ariko bagatindahaza abakene, gusenga ibigirwamana n’ibindi. Imiburo yose bahawe yarirengagijwe. Byageze ubwo Imana izinukwa amateraniro yabo irahamya iti: “Indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo.” (Um 3). Bageze ubwo bifuza ko isabato yashira vuba bakajya kugirira nabi abakene. Kuri bo, isabato ntiyari ituma banga icyaha ahubwo bayifataga nk’indi minsi bagakomeza ibibi byabo (um 5).
✳️ “Umwijima mu by’umwuka ugwirira amahanga, amatorero n’abantu ku giti cyabo ntabwo ku ruhande rw’Imana watewe no gukurwaho k’ubufasha bw’ubuntu mvajuru, ahubwo watewe no kwirengagiza cyangwa kwanga umucyo w’Imana ku ruhande rw’abantu.” II 381.1
➡️Kwanga umucyo no kuwirengagiza ni iby’umuntu ku giti cye, nta ruhare Imana yawutanze ibifitemo.

2️⃣ INZARA MBI CYANE
? “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka. Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava ikasikazi bajye iburasirazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo ry’Uwiteka be kuribona. Uwo munsi inkumi nziza n’abasore bazicwa n’inyota.” Amosi 8:11-13.
➡️ Bibiliya ivuga ko hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka kuko bazahazwa (Mt 5:6) ariko Amosi we avuga ko igihe kizagera abantu bagire iyi nzara babure uwo mugisha. Kuki bigaragara ko urubyiruko rwibanzweho aha? Uyu munsi urubyiruko rwatwawe n’ibindi higanjemo imbugankoranyambaga nka (WhatsApp, Facebook, Instagram…) imikino n’ibindi maze benshi baburira umwanya ijambo ry’Imana. Twibuke ko Umubwiriza 12:1 tugirwa inama yo kwibuka Umuremyi mu minsi y’ubusore kuko iyo urenze icyo gihe uba uhombye icy’ingenzi.
⚠️ Mbese iyi nzara ireba urubyiruko gusa? Oya! Uwirengagiza ijambo ry’Imana ubu, nta kabuza azagerwaho n’iyi nzara. Igikomeye si uko ibitabo n’ababwiriza bizaba byabuze ahubwo ni uko ubukene bw’umutima buzaba bwakamutse. Nyamuneka shakira akanya ijambo ry’Imana uryige kandi riguhindure. Twigire guhinduka!
⏯️ “Icyagayisha Imana ntigishobora kugira uwo kiyobora kuri Kristo. IMIGISHA Y’IJURU NTISHOBORA KUGERA KU MUNTU WIRENGAGIZA AMAHAME Y’UKURI GUHORAHO. Icyaha kimwe cyimitswe mu mibereho y’umuntu cyangiza ingeso ze, kandi kikayobya n’abandi.” UIB 299.3

? MANA WARAKOZE KO WADUHAYE IJAMBO RYAWE. UYU MUNSI UTURINDE KURIHA UMWANYA WA NYUMA MURI TWE AHUBWO RIBE IBIRYO BYACU ITEKA. RIDUKUNDISHE RIDUHINDURE. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “AMOSI 8: INZARA MBI KURENZA IZINDI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *