Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya HOSEYA usenga kandi uciye bugufi.

? HOSEYA 9
[1]Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk’abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano.
[2]Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y’ihira.
[3]Ntibazatura mu gihugu cy’Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyo kurya bihumanya muri Ashuri.
[4]Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk’ibyokurya by’abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y’Uwiteka.
[5]Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w’ibirori by’Uwiteka?
[6]Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by’ifeza bizarengwaho n’igisura, n’amahwa azamera mu ngo zabo.
[7]Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n’uhanzweho n’umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n’uko ubwanzi bwawe bugwiriye.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe . Bibiliya ihamya ko nubwo Imana yihanganira inkozi y’ibibi, igihe kiragera ubutabera bukubahirizwa.

1️⃣ ITANGIRIRO RY’INGORANE
?Im 1-4 hagaragaza ibintu bikomeye bizagera kuri Isirayeli (Iherezo ryo kwishima no kuvuza impundu kubwo kureka Imana bitewe n’ubusambanyi, guheba vino, kudatura mu gihugu cy’Uwiteka, amaturo bazatura Uwiteka ntazamunezeza, kutazagera mu nzu y’Uwiteka, n’ibindi). Ibi bintu biragaragaza neza ko Isirayeli yari yaraciye isano iyihuza n’Imana bityo yagombaga gusarura ingaruka zabyo.
✳️ “Intambwe ya mbere yatewe batandukana n’imihango yo kuramya yari isanzweho yari yarabagejeje ku kwinjiza imihango mibi cyane yo gusenga ibigirwamana, kugeza ubwo amaherezo hafi y’abaturage bose ba Isirayeli bari barirunduriye mu mihango ireshya abantu yo kuramya ibyaremwe. Isirayeli yibagiwe Umuremyi wayo ‘iriyanduza bishayishije.’ Hoseya 9:9.” AnA 258.1

⁉️Nta kigirwamana wibitseho, cyagutwaye umutima kikaba cyarafashe umwanya w’Umuremyi muri wowe ukumva nta mahoro utabana nacyo?Reba neza,Ubutunzi, urushako, urubyaro, ubwibone, inzangano n’ibindi.
Ingaruka zagezweho n’abandi nawe zakugeraho igihe cyose waba utihannye ngo ugarukire Imana yawe.

2️⃣ IMINSI YO GUHANWA IRAGEZE
? “Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhorwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n’uhanzweho n’umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n’uko ubwanzi bwawe bugwiriye.” (Hoseya 9:7)
⚠️ “Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.” (Zaburi 50:21). Kubwo guhēza Imana muri bo, abitwaga ubwoko bw’Imana bari bagiye gusakirana n’ingorane zikomeye harimo kutabyara, kudatwita no kudasama inda (um 11), gukuramo inda (um 14), kwirukanwa mu nzu y’Imana no kutongera gukundwa (um 15) n’ibindi. Uko byamera kose burya ibihembo by’ibyaha ni urupfu (Rom 6:23).
➡️ “Mu kwizera Kristo no kumvira amategeko y’Imana tubasha kwezwa, tukagezwa ku rugero rwo kubana n’Abamalayika batacumuye n’abacunguwe bambaye amakanzu yera bari mu bwami bw’icyubahiro.” IY 53.4

❇️Va mu byaha wizere Imana ni ko kuyikorera kwawe gukwiriye

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE KWIHANA TUMARAMAJE ?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *