Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.
? YEREMIYA 16
[2] “Aha ngaha ntuzahashakire umugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n’abakobwa.
[3] Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati
[4] Bazapfa urupfu n’agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk’amase kandi bazarimbuzwa inkota n’inzara, n’intumbi zabo zizaba inyama z’ibisiga byo mu kirere n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.’ “
[14] Uwiteka aravuga ati”Nuko dore iminsi izaza, ubwo batazongera kuvuga ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo ngo
[15] Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose yari yarabatatanirijemo.’ Kandi nzabagarura mu gihugu cyabo, icyo nari narahaye ba sekuruza.
[18] Icyaha cyabo n’igicumuro cyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi z’ibintu byabo nanga urunuka, umwandu wanjye bakawuzuzamo ibizira byabo.”
[20] Mbese umuntu yakwiremera imana zitari imana?”
[21] Dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.
Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Ntabw’ intambar’ izashira, ntabw’ amahor’ azahora, kerek’ ibyaha n’ urupfu, byatsembwe na Yesu.
1️⃣ INTAMBARA KU ISI, AMAHORO MU IJURU
?Intambara iri hagati y’ikibi n’icyiza igiye kugera ku iherezo. Byumvikane ko igihe cyose itarashyirwaho akadomo, isi ntishobora kugira amahoro. Amahoro abonerwa muri Kristo gusa.
⏯️ Igihe cyose umuntu avuye mu rugabano rwa Satani akajya ku Uwiteka, umwanzi arega Imana agira ati ” uyu ntabwo azanywe kuri wowe n’uko agukunda. Ntabwo yemeye kugukorera kubwo kunyurwa n’icyo umwana wawe Yesu yamukoreye.
♦️Ashaka igisubizo cy’ibibazo bye.
♦️Ashaka gukira indwara ze.
♦️Ashaka amahoro y’umutima.
♦️Ashaka gucika iby’urubanza rukomeye “.
⚠️ Ibi tubibona neza mu gitabo cya Yobu.
⏯️ Mu bundi buryo umutima wose wiyemeje kwakira Kristo, uba utangiye urundi rugerero mu ntambara ikomeye iri hagati y’icyiza n’ikibi. (Morris L. VENDEN, amahame 95, P. 91 )
♦️ Ibireho nk’ibi twongera kubibona ubwo Satani yajyaga kuburana intumbi ya Mose. Yuda 1:9
Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”
♦️ Nkuko twabibonye ejo hashize, kandi yuzakomeza kubibona; ibyago n’amakuba ni ngombwa igihe cyose tukiri muri iyi si.
2️⃣ INDIMI ZOSE ZIZAVUGA ISHIMWE RY’IMANA.
? Uhereye mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe Umugambi w’Imana nuko abantu bayisobnukirwa, bakamenya urukundo rwayo n’ujutabera bwayo; ku rundi ruhande umugambi wa Satani ni uko abantu bafata Imana uko itari.
⏯️ Ku bwo gushaka gusohoza umugambi we satani yayoboye igikorwa cyo kwica abahamya b’Imana b’indahemuka (Isezerano rishya n’isezerano rya cyera) bishwe na bwa butegetsi butuka Imana “bwavuye ikuzimu.
⏯️ Imana nayo ku bwo gusohoza umugambi wayo. Mu gihe gito cyane (imyaka itatu n’igice) , umwuka w’ubugingo wavuye ku Mana winjira muri bo, baherako barahaguruka: ubwoba bwinshi butera ababibonye.” (Ibyahishuwe 11)
♦️ Imana yatanze isezerano ryayo rigira riti: “Dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye; na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova (Yeremiya 16:21), Uwiteka avuga yeruye ko amavi yose azamupfukamira, kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana. (Abaroma 14:11)
? MANA IDUKUNDA KANDI ITWITAHO TUBASHISHE KU BA MU RWIGISHO RWAWE KUGIRANGO TWO GUTEMBANWA N’IMIRABA YO MURI IYI SI?
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atubashishe kumushikamaho nibwo tutazahungabanywa n’ibigoye byo muri iyi si.