Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 13
[1]Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda wigurire umushumi w’igitare uwukenyeze, ntuwukoze mu mazi.”
[4]“Enda uwo mushumi waguze uwo ukenyeje uhaguruke ujye ku ruzi Ufurate, uwuhishe mu kobo ko mu rutare.”
[6]Hahise iminsi myinshi Uwiteka arambwira ati “Haguruka ujye ku ruzi Ufurate, uhakure wa mushumi nagutegetse kuhahisha.”
[7]Nuko njya kuri Ufurate, ndacukura nkura uwo mushumi aho nari nawuhishe, ndebye nsanga umushumi warononekaye ari nta cyo ukimaze.
[9]“Uwiteka avuze atya ati ‘Uko ni ko nzangiza ubwibone bwa Yuda, n’ubwibone bwo kwishongora bw’i Yerusalemu.
[10]Ubu bwoko bubi banga kumvira amagambo yanjye bakayobywa n’imitima yabo inangiye, bikurikirira izindi mana bakazikorera kandi bakazisenga, bazamera nk’uwo mushumi utakigira icyo umara.
[17]Ariko ibyo nimutabyumvira, nzaririra ku mutima ahiherereye ndizwa n’ubwibone bwanyu, kandi amaso yanjye azasesagura amarira menshi atembe kuko umukumbi w’Uwiteka wajyanywe ho iminyago.
[23]Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.

Ukundwa, gira umunsi w’Umunezero. Dukomeje gushakishe izahabu iri mu ijambo ryayo. Ese umunye umurima irimo, ntiwagurisha ibyawe byose ukawugura? Mwuka Muziranenge natwigishe??

1️⃣ ICYUBAHIRO CY’ABAYUDA KIZAVAHO (1-11)
?Im 9-11, idusobanuriye iby’umushumi utagize icyo umaze.
?N’ubwo Imana yabohererezaga abahanuzi, bivanze n’andi moko basenga ibigirwamana byabo, bagera aho bangirika nabi cyane. Ni ikibazo gikomeye kuba umuntu yayobye, ntabashe guca bugufi ngo abaze inzira y’ukuri. Ubwibone(um 9), bwo kumva ko ntacyo ukeneye kindi kumenya, ni ikintu kimwe cyakurimbuza. Hahirwa abakene mu mitima… (Mat 5:3), kuko bemera guca bugufi ijambo ry’Imana rikabayobora Kristu akabashoboza kugendera mu mucyo we.Ese wowe nta bigirwamana ufite, ibyo uha umwanya, ugihe n’umutima Imana ikaburiramo?

2️⃣ IBYAGO BIZAGWIRA ABANTU BOSE, INZEGO ZOSE, BITYO BARABURIRWA KWIHANA(12-17)
?Nk’uko ibicuma byuzura vino, niko ibyaha byabo byari byarabagize ibicuma by’umujinya wayo, bigenewe urubanza bijyana ku kurimbuka. Ibyo basababwa natwe ubu dusabwa birumvikana: Kuramya Imana, kuyaturira ibyaha byacu, guca bugufi mu kwihana nyako, tukongera tugakorera Imana. Atari ibyo ni ukugendera mu mwijima kugeza ku munsi w’amateka.

3️⃣ UBUTUMWA BUDASANZWE KURI YERUSALEMU N’UMWAMI WAHO(18-27)
?Mu by’ukuri koko ntidushobora kwihindura (Dawidi ati mu byaha niho mama yambyariye). Icyaha ni icyasha cy’ubugingo, ni uguta ibara kwabwo, twavukanye kamere y’icyaha, ku buryo ku bwacu tutabasha kuyivanamo. Ariko ubuntu bw’Imana bubasha guhindura ibara ry’uruhu rw’umunyetiyopiya. Nta buhenebere cg gushayisha byananira Imana guhindura, n’Umwuka wayo kuturema bushya. Ubaswe n’icyaha kandi ushaka guhinduka ntiwihebe, ibidashobokera abantu ku Mana birashoboka. Mureke dushake Uwiteka we ushobora kudukiza.

?MANA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’UBUKENE BWACU, KUGIRANGO TUBASHE KWAKIRA UBUKUNGU BWO MU IJAMBO RYAWE. UTUREME BUNDI BUSHYA.??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *