Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.
? YEREMIYA 8
[4 ] “Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?
[5] None se ubu bwoko bw’i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?’
[6] Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n’umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’ Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk’uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara.
[7] Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n’intungura n’intashya n’umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y’Uwiteka.
[10] Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubaha abandi, n’imirima yabo nzayiha abazayizungura, kuko uhereye ku muto ukageza no ku mukuru bose bihaye gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza no ku mutambyi bose bakora iby’uburiganya.
[11] Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
[12] Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.
[20] Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe.
[21] Mbabajwe n’umubabaro w’abantu banjye ndirabuye, kwiheba kuramfashe.
[22] Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw’ubwoko bwanjye rutakize? Yeremiya aririra ibyago bizaba i Yerusalemu
[23] Ye baba we, icyampa umutwe wanjye ukabamo iriba ry’amazi, n’amaso yanjye akaba isoko y’amarira kugira ngo ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe!
? Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Kuba abantu bakomeje kuremba si ukubera ko umuti utatanzwe ahubwo ni ukubera ko abantu banze umuti.
1️⃣ KUKI ABANTU BAKOMEJE GUSUBIRA INYUMA
?Uwiteka yarabajije ati: “None se ubu bwoko bw’i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?” (Yeremiya 8:5)
⏯️ Mu mvugo y’umuhanuzi, byatewe n’uko batari barumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yabo kandi bakaba bari baranze gukosorwa (Yeremiya 5:3)
⏯️ Yeremiya yararize ati: “Ukuri kuraheze kandi gushize mu kanwa kabo.” “Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n’intungura n’intashya n’umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y’Uwiteka.” “Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nk’ubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?” (Yeremiya 7:28; 8:7; 9:8.)
♦️ Igihe cyari kigeze ngo habeho kwinira mu mutima gukomeye. Igihe Yosiya yari akiri umwami wabo, abantu bari bafite ibyiringiro. Nyamara ntiyari akiriho ngo abashe kubingingira kuko yari yaraguye ku rugamba. Ibyaha by’ishyanga byari bigeze aho igihe cyo gusabirwa cyari cyararangiye. Uwiteka yaravuze ati: “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende. Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti: ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n’abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n’inzara, n’abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.” ( AnA 375.2)
⚠️ Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko ibyanditswe bibivuga (1Abakorinto 15:3) Ku bw’umusaraba gukiranuka kw’Imana kwaragaragaye ndetse n’imbabazi z’Imana zihabwa umuntu wese. (Abaroma 3:23-26)
2️⃣ UMUTI WO MORA INGUMA
? Ikibazo: Kuki uruguma rw’abantu b’Imana rwanze gukira? Igisubizo barwomoye baruca hejuru (Yeremiya 8:11).
⏯️ Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe.
(Yeremiya 8:20). Amaherezo ni ayahe? Uhereye cyera kose inama zo gukira zaratanzwe kandi na n’ubu inama ziracyatangwa. Umugabo ukiranuka, w’ukuri yatanze umuti kandi uzemera uwo muti wese azarokoka (Ibyahishuwe 3:14-20).
⏯️ Igihe Kristo yakizaga abarwayi, yabarambikagaho ibiganza. Uko ni ko natwe tugomba kwegerana n’abifuza ko twabunganira. Hariho abantu benshi batakigira ibyiringiro. Nimwongere mubamurikire. Nimubabwire amagambo y’iremamutima. Nimubasabire. Nimusomere ijambo ry’Imana abakeneye umutsima w’ubugingo.
♦️ Abenshi bafite inguma ku mutima zidashobora kuvurwa n’ab’isi. Nimubabwire yuko i Geleyadi hari umuti womora inguma kandi ko hari n’Umuganga. (Reba Yeremiya 8:22; IyK 204.)
? MANA IDUKUNDA KANDI ITWITAHO TUBASHISHE KWEMERA KUHAGIRWA N’AMARASO YA YESU KRISTO BITYO DUKIRE UBURWAYI BW’ICYAHA?
Wicogora Mugenzi