Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 60 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 60
[1] Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.
[2] Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.
[3] Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.
[11] Amarembo yawe azahora yuguruwe iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw’amahanga n’abami bayo ari imfate.
[17] “Mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.
[19] “Ku manywa izuba si ryo rizakubera umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro.
[20] Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n’iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Akira Yesu Kristo akubere umucyo muri uru rugendo.

1️⃣ BYUKA URABAGIRANE
? Buri nyenyeri yaka Imana yashyize mu kirere yuzuza inshingano yayo, igatanga umucyo wayo wihariye ku rugero rwawo mu gutuma ikirere gisa neza nijoro; niko rero uwahindutse wese akwiye kugaragaza urugero rw’umucyo yahawe; kandi uko uzarushaho kumurika niko umucyo uzarushaho kwiyongera. Murikisha umucyo wawe, (Letter 38, 1890). – 4BC 1153.3
➡️Aya magambo arakomeye cyane ku mugenzi. Uri umucyo w’isi, kumurika ni inshingano si amahitamo. Nicyo wawuherewe, uwukuye ku mucyo w’ukuri, Zuba ryo gukiranuka, Kristu.
⏯️Nutamurika uzazima, numurika umucyo uzarushaho kwiyongera Imana ihabwe icyubahiro.

2️⃣ UMUCYO W’ITEKA RYOSE
?Intambara ikomeye irarangiye. Icyaha n’abanyabyaha ntibazongera kubaho ukundi. Ijuru ryose n’isi yose birejejwe. Umunezero usaba imitima y’ibyaremwe byose. Imigezi y’ubugingo, umucyo n’umunezero bitemba bituruka ku Murenyi bisendera hose. Guhera ku kanyabuzima gatoya kadashobora kuboneshwa ijisho ukageza ku isi irusha izindi ubunini, ibyaremwe byose, ibihumeka n’ibidahumeka, mu bwiza bwabyo busesuye no mu munezero wabyo uhoraho, bitangaza ko Imana ari urukundo. (II 652.3)

?Nta bwiza bw’inyuma bwagombaga kujyana n’intambwe ze [Kristu], uretse ubutwari bw’imico, impuhwe, ineza, n’ukuri; kuko yagombaga kwereka isi ibigize imico y’Imana, ariko isi, itari imenyereye guhanga amaso ukuri, iva ku mucyo ijya mu mwijima w’ikinyoma; kuko mu kwangirika kw’ibyo imitima yabo yakundaga, ikinyoma cyabarutiraga ukuri. (The Review and Herald, August 6, 1895). – 4BC 1153.5

➡️Ibyabaye ku Bayuda banga ukuri n’ubu byisubiyemo. Abantu bumva ukuri kw’ijambo ry’Imana kutabaryoheye, ibiryoshye ari urwenya n’ibinyoma biryoheye amatwi utasanga muri Bibiliya.
?Bityo umucyo ntumenywe n’umwijima (Yohana 1:5), imico y’Imana (amategeko yayo) Kristu yaje kutwereka igatoranywamo imwe indi bati iyi yarabambwe kandi ibyabambwe ari ibyategurizaga igitambo cy’i Karuvari.

⚠️Twihitiremo umucyo w’ukuri, twemere kumurika. Amaherezo ni ukuzibera muri Siyoni ihoraho. “Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n’iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize”. (Yesaya 60:20).

? MANA NZIZA DUHE KWITEGURA UYU MUNSI NIWO WACU TUZATURE MU BWAMI BUTAZAHANGUKA.?

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *