Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 59 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 59
[1] Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.
[2] Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.
[7] Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y’abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura.
[8] Inzira y’amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro.
[12] Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi.
[15] Ni ukuri koko, ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage. Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Burya nta cyizana kigira inkuruzi. Gutandukana na Yo bituma tutabona mu maso y’Uwiteka Imana. Menya aho waguye maze ubyuke bwangu.

1️⃣ IGIHOMBO GITERWA N’IBYAHA
?”Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu niko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.” Yesaya 59:1, 2.
➡️ “Ntabwo Imana itera umugongo abakiranirwa bitewe n’uko idashaka kubabarira; ahubwo biterwa n’uko umunyabyaha yanga gukoresha ubutunzi bwinshi cyane bw’ubuntu. Iyo bimeze bityo, Imana ntishobora gukura umuntu mu cyaha.” (Abahanuzi n’Abami, p. 294.1)
⏯️Imana ihora yiteguye gukiza no kumva umunyabyaha wihana ariko iyo akomeje inzira ye mbi imwima amaso n’amatwi.

2️⃣ ISEZERANO RY’AGAKIZA
?”Nuko umucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukira bakareka gucumura. Ni ko Uwiteka avuga.” Yesaya 59:20.
➡️ “Ku bw’abantu bakomeje kuba indahemuka, kimwe no ku bw’urukundo rw’Imana rutagerwa ikunda abacumura, mu bihe byose Imana yagiye yihanganira abigomeka, kandi yagiye ibasaba kureka inzira yabo mbi bakayigarukira. Abisirayeli bacumuye bagiye bohererezwa irarika rigakurikirwa n’irindi bahamagarirwa kugaruka bakubaha Uwiteka. Abahanuzi babinginganaga ineza; kandi uko bahagararaga imbere y’abantu babingingira kwihana no kwivugurura, amagambo yabo yeze imbuto zihesha Imana ikuzo.” (Abahanuzi n’Abami, p. 296.1, 2).
⚠️ “Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.” Yohana 12:32. Uyu munsi Yesu arambuye amaboko yifuza guhoberana n’umunyabyaha uhisemo kuva mu nzira mbi. Wikomeza gutinda Satani atazagutsinda mu byaha. Iyarure bigishoboka!

? MANA TUGUSHIMIYE KO UHORA WITEGUYE GUKIZA NO KUMVA IMPABE. DUHE KUGUSANGA BIGISHOBOKA. ??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *