Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 57 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 57
[1]Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi ko umukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza.
[8]Kandi washyize urwibutso rwawe inyuma y’inzugi n’ibikomanizo, kuko wambariye ubusa undi utari jye, wurira uburiri bwawe ubugira bugari, usezerana na bo isezerano ubonye uburiri bwabo urabukunda.
[14]Kandi azavuga ati “Nimutumburure, nimutumburure mutunganye inzira, mukure ibisitaza mu nzira y’ubwoko bwanjye.”
[15]Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse.
[21]Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Imana yanjye ivuga.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iki gice kirimo umuburo ukomeye wo gushaka Imana, kwirinda gutambamira umurimo wayo no guca bugufi igashyirwa hejuru.

1️⃣AMAHORO KU BAKIRANUTSI, NTA MAHORO Y’ABANYABYAHA (57:1-13, 21)
?Umukiranutsi n’iyo apfuye aba akijijwe ibyago byenda kuza (um 1) ariko abakiranirwa nta mahoro bagira, ibyiza baba baragezeho byose, imirimo yabo myiza cg mibi ntacyo izabamarira(um 1-13)
➡️Ishakire ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, n’ibindi izabikongerera mu bushake bwayo n’imigambi myiza igufitiye.

2️⃣IRINDE GUKOMA MU NKOKORA UBUTUMWA BUHERUKA (Yesaya 57:14)
?Umuntu wese ushyira inzitiro mu nzira z’abakozi w’Imana, abazirikisha amabwiriza y’abantu ababuza ubwisanzure, ngo badakurikira uko Mwuka w’Imana abayobora, aba atambamira iterambere ry’umurimo w’Imana 4BC 1148.4
➡️Aha twitonde cyane hatagira urwanya Imana atabizi. Vana igisitaza cyose mu nzira y’abakozi b’Imana, nibitaba ibyo ntuzabura gufatwa nk’urwanya umurimo w’Imana. Uwiteka aduhe imbaraga zo kumukorera n’izo gushyigikira abakozi be aho kubabangamira.

3️⃣ICISHE BUGUFI, UWITEKA ABONE UKO ASINGIZWA
?Aya magambo ari kubwirwa abakanguka bakabona ibyabo neza kandi bumvira Mwuka w’Imana, bakicisha bugufi imbere y’Imana bafite imitima imenetse. Ariko abandi batazumva gucyaha kw’Imana, bakiyemeza gukomeza mu nzira yabo bwite, Imana ntishobora kubabwira amahoro. Ntishobora kubakiza; kuko batazigera bemera ku bakeneye gukira. 4BC 1148.6
➡️Murwayi wibuza Muganga mukuru kukuvura wibeshya ko wowe uri muzima. Umutima uciye bugufi kandi umenetse ni wo Imana igeraho ikawuhembura, ikawikiza indwara y’icyaha ikomeje kumunga abatuye isi.
⏯️Ese urashaka kunesha ibyaha? Wikwiyizera, ca bugufi wizere amaraso ya Kristu akiza. Imana iduhe iyi mpano yo guca bugufi, ibone uko igera ku mitima yacu.

?MUREMYI WACU TURAGUSHAKA, TURINDE KURWANYA
UMURIMO WAWE KANDI UDUHE UMUTIMA UCIYE BUGUFI, UMENETSE.?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *