Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 56 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 56
[1] Uwiteka aravuga ati: “Mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa.”
[2] Hahirwa umuntu ukora ibyo n’umwana w’umuntu bikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.
[4] Kuko Uwiteka avuga ati: “Iby’inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye,
[5] nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n’izina riruta kugira abahungu n’abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.

Ukundwan’Imana, amahoro abe muri wowe. Hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe. Ni umugisha kwitondera iby’ukuri no gukora ibyo gukiranuka.

1️⃣ KWEZA ISABATO
?”Uwiteka aravuga ati: ‘Mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa. Hahirwa umuntu ukora ibyo n’umwana w’umuntu bikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.'” Yesaya 56:1, 2.
?”Imirimo itari ngombwa ikwiriye kwirindwa bikomeye. ‘Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka uakwita uw’icyubahiro, ukawubaha ntube icyigenge, ntiwishakire ibyo kwinenzeza’ (Yesaya 58:13). Ntabwo ibyo tubuzwa birangirira aho, ahubwo umuhanuzi akomeza avuga ati: ‘ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe.’ Abantu baganira ibyerekeye iby’inyungu zabo cyangwa bagakora cyangwa bagategura gahunda zabo zisanzwe ku munsi w’Isabato, bafatwa n’Imana nk’aho bari muri ibyo bikorwa nyirizina by’inyungu zabo.
?Mu rwego rwo kweza Isabato, ntidukwiriye no kwemerera intekerezo zacu kurangarira mu by’isi. Ndetse iri tegeko rivuga rireba n’abantu bose bari mu ngo zacu. Abo tubana mu rugo bakwiriye kureka imirimo yabo y’isi mu masaha yera. Bose bakwiriye gufatanyiriza hamwe kubaha Imana babikoranye ubushake ku munsi wayo wera.” AA 204.2

2️⃣ ISEZERANO KU BAKIRANUKA

?”Kuko Uwiteka avuga ati: ‘Iby’inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye, nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n’izina riruta kugira abahungu n’abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.'” Yesaya 56:4, 5.
⏯️ Wari uziko hari imigisha itabarika ibikiwe abeza isabato y’Uwiteka iri mu mategeko 10 (Kuva 20)! Birakwiye kwakira Kristo gukiranuka kwacu kugira ngo isabato ishoboke muri twe. Aho Kristo atari nta sabato yahaba.
⚠️ Kuri uyu munsi wo kwitegura isabato, ongera wibaze uko ubanye na Kristo We Mwami w’isabato. Hitamo Kristo niba wifuza kuzatsinda urugamba ruheruka ruzaba rushingiye ku isabato y’Umuremyi n’isabato mpimbano y’umunyabugome.

? MANA WARAKOZE KUDUHA ISABATO. DUHE KUYIRUHUKA BY’UKURI KUGIRA NGO TUZANAYIRUHUKANE NAWE MURI PARADIZO. ??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *