Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 55 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 55
[1]“Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.
[2]Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.
[6]Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.
[7]Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.
[8]“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.
[9]“Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Habonetse umucyo utangaje kuri benshi”sanga Kristu ubone agakiza ku buntu, ntacyo utanze uretse kwihana no kwizera”.

1️⃣NTACYO WAGURA AGAKIZA
✳️Yagaragarije abantu imiterere mibi y’icyaha, kandi abigisha ko umuntu atashobora koroshya igishinja giterwa n’icyaha cyangwa ngo acike igihano cy’ibyaha binyuze mu bikorwa bye. Nta kindi kintu icyo ari cyo cyose cyabasha gukiza umunyabyaha uretse KWIHANA IMBERE Y’IMANA NO KWIZERA YESU KRISTO. Ntabwo ubuntu bwa Kristo bubasha kugurwa. Ni impano itangirwa ubuntu. II 132.3
➡️Aya magambo araryoshye nyamara satani atuma yumvikana mu buryo butandukanye.
?Bamwe aho kwihana ibyaha no kwizera Kristu n’icyo yakoze nk’igihagije, batanga imitungo ngo basengerwe babone kubona agakiza, abandi bakora imirimo myiza myinshi ngo Imana izayibahembera, kandi banze kwihana no kwizera. Ni ibyago bitavugwa.
?Urundi ruhande satani yaruteye ikinya rwibera mu kinyenga cy’agakiza n’ibyaha “bati agakiza ni ubuntu twibereho uko tubyumva” nyamara ntibamenye ko uwahuye na Kristu ahinduka icyaremwe gishya, umucyo n’umunyu w’isi.
⏯️Ihane kubera ubabajwe n’icyaha atari ukubera gutinya ingaruka zacyo kandi wizere, urakira.

2️⃣IBYO IMANA YIBWIRA SIBYO TWIBWIRA

?Tuzi cyane ikiguzi cyo gukorera inyuma y’imigambi y’Imana mu bihe byashize, byatugize uko tumeze. Noneho buri wese yirinde birenze kudahungabanya intekerezo ku bijyanye n’ibyo Imana yategetse bitera gukungahara kwacu n’insinzi mu iterambere ry’umurimo wayo. (CET 197, chap 33)
➡️Ikibazo gikomereye abitwa abizera, ni ukugenda nk’uko babyumva aho kugendera mu cyo ijambo ry’Imana rivuga.
?Uko byaba ari byiza kose, biryoheye amatwi kose, iyo bidahamanya n’ijambo ry’Imana si ibyacu. Insinzi yacu mu ntambara ikomeye izaboneka dukoresheje intwaro ivuga ngo “handitse ngo” ntabwo ari “numva ko” cg “kanaka ukomeye yavuze ngo”.
⏯️Imigambi y’Imana ni myiza kuri twe (Yeremiya 29:11), niyo waba utabisobanukiwe neza ubu, yiringire.

?MANA WARAKOZE KUDUHERA AGAKIZA UBUNTU. DUHE KWIZERA KUZIMA KUDAPFUYE TUBASHE GUSINGIRA AKA GAKIZA NTITUKAREKURE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “YESAYA 55:AGAKIZA K’UBUNTU GATURUKA KU MANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *