Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 54 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 54
[4] Witinya kuko utazakorwa n’isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi.
[5] Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y’isi yose.
[8] Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.” Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga.
[13] Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.

Ukundwa, amahoro abe muri wowe. Ese wari uziko waba umugore w’igikundiro ku Mana? Itere hejuru wishime kuko Imana yifuza kugirana ubucuti nawe.

1️⃣ UMUGABO NYAMUGABO (4-8)
?”Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y’isi yose.” Yesaya 54:5.
?”Ntitwabasha kwitanga igice, ngo tube ab’lmana uruhande rumwe ngo urundi tube ab’isi. Ntitwaba abana b’lmana keretse tubaye bo rwose.” KY 21.6
➡️Mu ntambara ikomeye burya ntibibaho ko umuntu yabaho atagira umugabo agandukira. Niba Uwiteka atari umugabo wawe, ntiwirirwe ushidikanya ubwo wagiranye igihango na Satani. Kumenya umugabo wawe biroroshye: “Bagore, mugandukire abagabo banyu.” Abefeso 5:22. Uwo ugandukira (Uwiteka cg Satani) ni we mugabo wawe.

2️⃣ UMURAGE W’UMUGORE W’UWITEKA
? “Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Yesaya 54:10.
? “Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y’ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera.” Yesaya 54:14.
? “Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Yesaya 54:17.
⚠️ Niba wifuza kugira uruhare kuri aya masezerano, emerera Imana ikurambagize kandi uyihe urukundo (Ibyah 3:20) maze ikubere Umugabo nawe uyibere umugore w’indahemuka. Muhitemo bigishoboka.

? MANA TUGUSHIMIYE KO URI UMUGABO NYAMUGABO. DUHE KUGIRANA UBUCUTI NAWE BIGISHOBOKA. ??

Wicogora Mugenzi

One thought on “YESAYA 54:IMANA IGARURA UBWOKO BWAYO NK’UMUGORE UCYURWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *