Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 53 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 53
[1] Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?
[2] Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.
[3] Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
[4] Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
[5] Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
[7] Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.
[10] Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.
[11] Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azishyiraho gukiranirwa kwabo.
[12] Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Twongeye kugirirwa Ubuntu bwo kubona Kristo warwanye urugamba agasoza anesheje. Kubaho kwacu niwe tubikesha. Mbese wizeye ibyo. Ndasaba Imana ngo ikubashishe ku byumva.

1️⃣ KRISTO ISOKO Y’AMAZI Y’UBUGINGO
? Nk’uko amazi meza atanga ubugingo yavaga mu gitare cyakubiswe, ni na ko muri Kristo, “wakubiswe n’Imana”, “wacumitiwe ibicumuro byacu, agashenjagurirwa gukiranirwa kwacu, (Yesaya 53:4,5.) havuye isoko y’agakiza k’ubwoko bwazimiye. Nk’uko igitare cyari cyarigeze gukubitwa rimwe, ni na ko “Kristo yajyaga kuzatambwa rimwe, ngo yishyireho ibyaha bya benshi” (Abaheburayo 9:28).

♦️Ntabwo Umukiza wacu yagombaga gutambwa ubwa kabiri; kandi ni ngombwa gusa yuko abashaka guhabwa imigisha y’ubuntu bwe, bayisaba mu izina rya Yesu, bagasuka ibyifuzo byo mu mitima yabo babinyujije mu isengesho ryo kwihana. Isengesho nk’iryo rizajyana imbere y’Uwiteka nyiringabo ibikomere bya Yesu, bityo amaraso meza atanga ubugingo adudubize, yagereranywaga no gutemba kw’amazi y’ubugingo ku Bisiraheli. (Abakurambere n’Abahanuzi 281.2)

2️⃣ KRISTO NK’UMWAMI WANESHEJE
? Yohana umuhishuzi ubwo yari ku kirwa Patmos yongeye kugirirwa Ubuntu bwo kwerekwa Umwami we, uwo yakundaga, uwo bagendanaga, uwo baganiriga, kandi uwo yabonye ababarizwa ku musaraba. Mbega uko ishusho ye yari yarahindutse! Ntabwo yari akiri “umuntu wuzuye umubabaro n’agahinda” (Yesaya 53:3). Ntabwo yari agifite ibimenyetso byo gusuzugurwa. Amaso ye yari ameze nk’ikirimi cy’umuriro; Ibirenge bye byari bimeze nk’umuringa utunganijwe neza, uko urabagiranira mu muriro w’umucuzi. Ijwi rye ryumvikanaga nk’indirimbo y’amazi menshi. Mu maso he harabagirana nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu. Mu biganza bye harimo inyenyeri ndwi, zishushanya abayobozi b’itorero. Mu kanwa ke havagamo inkota ityaye impande zombi, ikimenyetso cy’imbaraga z’ijambo rye. (Imibereho Yejejwe 50.2)

? KRISTO NK’UMWAMI WANESHEJE, ari hafi yo kugaruka afite amakamba, mbese iryawe rizaba ririmo? None se ubu urimo kuriharanira? Ibaze nanjye nibaze. Ndagusabira kutazabura mu mubare w’abanesheje.

? MANA IDUKUNDA KANDI ITWITAHO TUBASHISHE KUNESHA NKUKO KRISTO YANESHEJE?

Wicogora Mugenzi

One thought on “YESAYA 53: KRISTO UMWAMI WANESHEJE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *