Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 52 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.
? YESAYA 52
[1] Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y’umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo.
[2] Ihungure umukungugu, uhaguruke wicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w’i Siyoni wajyanywe ari imbohe,
[3] kuko Uwiteka avuze ngo”Mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari nta feza utanze.”
[4] Umwami Imana iravuze iti”Ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahora ubusa.
[7] Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati”Imana yawe iri ku ngoma!”
[9] Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y’i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu.
[13] Dore Umugaragu wanjye azakora iby’ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane.
[14] Nk’uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu,
[15] uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n’icyo batumvise bazakimenya.
Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Dukomeje kugaragarizwa uburyo Imana yitaye ku bwoko bwayo.
1️⃣ IKIGUZI CYO GUCUNGURWA
?Kuko Uwiteka avuze ngo”Mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari nta feza utanze.”
(Yesaya 52:3)
⏯️ Ntacyo ijuru ryirengagije cyakiza ikiremwamuntu, ryatanze Umwami wa byose, Yesu Kristo, uwadukuye. Umusaraba we ni ibyiringiro byacu : kuwutesha agaciro ni nko guhanagura izuba mu kirere.
⏯️Mu itangiriro 3:15 tuhabona isezerano ryo gucungurwa; kuva icyo gihe kugeza ku muhanuzi Yesaya intambara iri hagati y’ikibi n’ikiza yarakomeje, kandi uko ibisekuruza byashiraga hakaza ibindi niko higishwaga umucunguzi uzakura isi mu bubata bw’icyaha.
Yesaya 52 hagaruka ku nama y’agakiza. Uwiteka yaravuze ati: “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye: kuri wa munsi bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.” Yesaya 52:6.
♦️ Abayuda sibo bonyine bagombaga kwiga icyigisho cyo kubaha no kwiringira. Aho bari kuba barahungiye bagombaga kumenyesha abandi Imana ihoraho. Benshi mu bana b’abanyamahanga bagombaga kwiga gukunda Imana nk’Umuremyi wabo n’Umucunguzi wabo. Bagombaga gutangira kubahiriza umunsi wayo wera w’Isabato nk’urwibutso rw’ububasha bwayo bwo kurema; kandi igihe Imana yari guhina “umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y’amahanga yose,” kugira ngo arokore ubwoko bwe abukure mu bunyage, “impera z’isi zose” zari kuzabona agakiza k’Imana. (Yesaya 52:10).
2️⃣ IBIRENGE BY’UZANYE INKURU NZIZA
? Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!” Yesaya 52:7. AnA 341.2
⏯️ Umugambi w’Imana nuko ubutumwa bwiza bugomba kugera kubatuye isi yose. Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize. (Matayo 24:14).
⁉️ Wowe utwaye butumwa ki? Byaba byiza ubaye utwaye ubutumwa bw’amahoro, inkuru nziza ya Yesu Kristu.
? Umuhanuzi yumvise ijwi ry’Imana rihamagarira itorero ryayo umurimo ryahawe, kugira ngo inzira itegurirwe kwimikwa kw’ingoma yayo izahoraho. Ubutumwa bwatanzwe bwarumvikanaga rwose: AnA 341.3
3️⃣ GUKOMORERWA
?Umuntu namara gukomorerwa uburenganzira bwo kubonana n’Imana, akarebana na yo amaso ku maso, azongera kwigishwa n’Imana: “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye kuri wa munsi…. Bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.” Yesaya 52:6. Ub 313.4
“Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo.” Ibyahishuwe 21:3. Ub 313.5
“Aba ni abavuye muri wa mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.
? MANA Y’IMPUHWE N’URUKUNDO TUBASHISHE KUGENDERA MU MUCYO WAWE?
Wicogora Mugenzi
Amena