Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 46 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 46

[1]Beli irunama, Nebo irubama, ibishushanyo byazo babihekesha inyamaswa n’amatungo. Ibintu mwahekeshaga mukabirambagiza, noneho bihindutse imitwaro ivuna amatungo arushye.
[2] Ibyo bigirwamana birunama bikubamira hamwe, byananiwe kwiyaka imitwaro irushya, ndetse na byo ubwabyo byajyanywe ho iminyago.
[3]“Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka
[4]nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza.
[5]“Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa?
[6]Basukanura izahabu mu mufuka, bagera ifeza mu minzani, bakagurira umucuzi akabibacuriramo ikigirwamana, bagaherako bakacyikubita imbere bakakiramya.
[7]Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwo umuntu agitakira ntikibasha kumusubiza cyangwa ngo kimukize ibyago agize.
[8]“Nimwibuke ibyo mwerekane ubugabo bwanyu, mwongere mubyibwire mwa bacumura mwe.
[9]Mwibuke ibyabanje kubaho kera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Dufite Imana y’ukuri iruta ibigirwamana byose, yizere

1️⃣IBIGIRWAMANA BY’I BABULONI BIVUNAGURIKA

?None dore nguriya umutwe w’ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.” Arongera aravuga ati “I Babuloni haraguye, haraguye! N’ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.”(Yes 21:9)
Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.(Yer 50:2)

▶️Beli na Nebo byari ibigirwamana by’i Babuloni ,n’ubwo hari benshi babyizeraga bakabisenga, ntacyo byagombaga kumarira ababyiringira yewe nta nicyo byagombaga guhindura ku mugambi w’Imana.
?Ubu buhanuzi kandi, Yohana yabuvuzeho mu butumwa bw’Abamarayika batatu.
Aho Marayika yavugaga at:”
Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.
Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.”
Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.”(Hish 14:6-8)

▶️Baburoni yakomeje kuburirwa, Imana ubwayo yari yarababwiye uburyo bagombaga kubaho bakayumvira, n’abahanuzi batandukanye bakomeje kuvuga inkuru nziza y’agakiza, ariko bakomeza kunangira imitima yabo basenga ibigirwamana byabo.

❇️Nubwo nta bigirwamana by’inyana cyangwa inka bikigaragarira amaso, nta mashusho yandi waba wibitseho uturiza imbere yayo usenga mu gitondo na nimugoroba usaba umugisha?
Ubutunzi bwawe se n’ubundi bwibone ubwo aribwo bwose cg ikindi kintu cyose byaba byaragutwaye ku buryo wabirutisha Imana ukakiramya? None se ntiwaburiwe?hari impamvu yatuma utiringira Imana?
Uyu munsi nawe ijambo ry’Imana uryumva kenshi, reka turyumvire kuko icyo Imana yavuze no kugikora izagikora.

2️⃣MWAMPWANYA NA NDE KANDI MWANSHUSHANYA NA NDE?

▶️Uwiteka arabaza abo mu nzu ya Isirayeli bose ati mwanshushanya na nde twasa?ntawe, Imana yacu irihariye, Iributsa uburyo ariyo yaturemye, tukiri insoro mu nda za ba mama yari ituzi, turavuka iraturera, iradukuza kugeza iki gihe ikiduhetse,none Irabaza ngo MWAMPWANYA NA NDE?

Ese koko wayinganya iki ko ibyo yadukoreye ari indashyikirwa?

? Ariko Imana yacu iri mu ijuru, Yakoze ibyo yashatse byose.
Ibishushanyo ba bandi
basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu.
Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora,Zaburi Bifite amatwi ntibyumva, Bifite amazuru ntibinukirwa,
Bifite intoki ntibikorakora, Bifite ibirenge ntibigenda, Kandi ntibivugisha imihogo yabyo.
Ababirema bazahwana na byo, N’ubyiringira wese.(Zab 115:3-8)

▶️Emerera umutima wawe kubana n’Imana niyo mubyeyi wacu,Imana idukunda igira kugiraneza kwinshi. Iyambure icyagutandukanya nayo cyose kuko niyo Mutabazi wawe ni ingabo igukingira.

?UHORAHO MANA YACU REKA TUKWIRINGIRE KUKO NI WOWE WO KWIRINGIRWA?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *