Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 25
[1]Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n’ukuri.
[4]kuko abakene n’abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk’uko amashahi yiroha ku nzu.
[5]Nk’uko ubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n’igicucu cy’igicu, ni ko uzatwama induru z’abanyamahanga, ugacogoza ibyivugo by’abanyamwaga.
[8]kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.
[9]Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”

Ukundwa, amahoro abe muri wowe. Uyu munsi tuributswa kutaba indashima z’ibikomeye Imana idukorera. Kuko no mu bitagenda neza Imana ntidusiga, kandi niyo warira ubu uzahozwa. Wicogora.

1️⃣WIBA INDASHIMA (1-4)
?Ese turondora imbabazi z’Imana n’imigisha yayo, tukabihambira ku nkuta z’intekerezo, aho dushobora kubibona bigatuma dushimira Imana kugira neza kwayo n’urukundo? Hari ibihumbi n’ibihumbi by’abantu badafite amaso yo kubona , n’amatwi yo kumva n’imitima yo gushima umurimo Imana idukorera. Bafata kugira neza k’Uwiteka nk’uburenganzira bwabo (Manuscript 145, 1899). – 4BC 1143.4
➡️Ubwo abisi bishimira ibyo bagezeho barata ubwenge n’ubuhanga byabo, ubutunzi n’ibindi, wowe mugenzi menya kubona ukuboko kw’Imana muri byose, hanyuma muri byose uhore ushima. Nabwo ni uburyo bwo kuyiramya no kuyiha umwanya wayo wa mbere.

2️⃣ BA MU BAZAHOZWA (Yesaya 25:9)
?Abagenzi bazavuga bati “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.” (Yesaya 25:9).
➡️Umukiza w’abarengana ntahunikira. Yaravuze mo mu isi tuzahura n’imibabaro myinshi, ariko duhumure yanesheje isi, kandi ni byose ku bamutegereje kuko bidatinze aje guhindura byose bishya.
❓None ni iki cyagutandukanya n’urukundo rw’Imana? Ni ubukene se? Ni akarengane se? Ni urupfu se?…Ibyo byose bigiye kuzashyirwaho iherezo, Uwiteka aguhanagure amarira yose warize, akugeze mu munezero w’iteka ryose. Shikama mu Mwami.

?MANA DUSANZE KO WITA KU BABABAJWE N’ISI, HA BURI MUGENZI IBYIRINGIRO BISHYITSE MU RUGENDO RUGANA IWAWE.?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *