Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.
? YESAYA 24
[1] Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo.
[2] Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku uguriza abandi bizaba no ku ugurizwa, ibizaba ku uguriza inyungu bizaba no ku umwishyura.
[3] Isi izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ari we uvuze iryo jambo.
[5] Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka.
[6] Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake.
[22] Bazateranirizwa hamwe nk’uko imbohe ziteranirizwa mu rwobo, bazakingiranirwa mu nzu y’imbohe kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa.
[23] Nuko ukwezi kuzakorwa n’isoni n’izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y’abatware be bakuru.
1️⃣ ISI IHUMANYIJWE N’ABATURAGE BAYO
?Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka.
(Yesaya 24:5)
⏯️ Gutegekwa 28: Imana yatanze umurongo ngenderwaho: Imana yagaragaje ibigomba gukorwa kugirango haboneka imigisha, igaragaza n’ibigomba gukorwa kugirango haboneke imivumo.
♦️Mbere ho gato y’uko Imana ivuga imigisha n’imivumo mu buryo burambuye hari icyo yari yavuze, aricyo kigaragara mu mirongo ikurikira:
?Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo.
Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi,
uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya.
(Gutegeka Kwa Kabiri 11:26;28)
2️⃣ GUKURWAHO K’UMUVUMO
?Nuko ukwezi kuzakorwa n’isoni n’izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y’abatware be bakuru.
(Yesaya 24:23)
⏯️ Umwanzi satani yifuza ko umuvumo watwokama by’Iteka ryose, Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
(Yohana 3:16)
⏯️ Imana ntiyatanze umwana wayo gusa, ahubwo yatanze na Mwuka wera kugirango turusheho gutsinda umuvumo w’icyaha. Yesu yatanze isezerano ati: ” Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.”
“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”
(Yohana 14:26;27)
? Imana kandi yadusezeraniye, ubugingo buhoraho, ahatarangwa icyaha, urupfu, agahinda n’amarira (Ibyahishuwe 21:1-7).
Mugenzi ugana i Siyoni, ongera ufate akanya gato utekereze uburyo isi ihumanyijwe n’abaturage bayo, hanyuma wongere utekereze ku gakiza twateguriwe ndetse n’igihugu twateguriwe kitarangwamo umuvumo.
? MANA MUREMYI WACU UDUKUNDA, TUBASHUSHE GUTSINDA UMUVUMO W’ICYAHA?
Wicogora Mugenzi
Amena