Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 23

[1] Ibihanurirwa i Tiro. Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy’i Kitimu.
[2] Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n’abacuruzi b’i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.
[5] Inkuru y’i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.

[8] Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n’abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?
[9] Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw’icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.
[17) Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n’ibihugu by’Abami bo mu isi bose.
[18] Ubutunzi n’ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y’Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n’imyambaro ikomeye.

? Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’Umunezero. Kuri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, ndasaba Imana ikubashishe gukomerera muri yo.

1️⃣ GUKOMERA NYAKURI
? Abasomyi ba Bibiliya, basobanukiwe neza n’uburyo Tiro yari umujyi ukomeye kw’isi, ariko dushingiye kuri Yesaya 23:15 turabona ko Tiro yahawe imyaka murongo irindwi yo kwitekerezaho ngo yumve ko gukomera nyakuri ari ukubaha Uwiteka.

⏯️Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk’iminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk’ibyo mu ndirimbo ya maraya. (Yesaya 23:15);
♦️Mugenzi ugana i Siyoni, ongera utekereze kugukomera kwawe urebe igerezo ryako! Aho niwaba wubakiye ku musenyi? Saba Yesu akubashishe gushinga urufatiro rwawe ku rutare.

2️⃣ GUSUBIRA KU RUFATIRO
? Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n’ibihugu by’Abami bo mu isi bose. Ubutunzi n’ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y’Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n’imyambaro ikomeye.
(Yesaya 23:17;18)

⏯️ Ijambo ry’Uwiteka riravuga riti: “Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana”. (Ibyahishuwe 2:5)

⏯️ Iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka, Akishimira inzira ye, naho yagwa ntazarambarara, Kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe.
(Zaburi 37:23;24)

? Mugenzi ugana i Siyoni, subira ku rufatiro nyakuri, arirwo Yesu Kristo niyo waba warasenyutse azongera akubake bushya. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.
(2 Abakorinto 5:17). Kristo aratanga isezerano rigira riti: “Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa.
(Ibyahishuwe 2:17)

? IMANA YERA KANDI IMANA IKOMEYE, TUBASHISHE GUSUBURA KU RUFATIRO RW’UKURI?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YESAYA 23: IBIHANURIRWA I TIRO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *