Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya YESAYA, usenga kandi uciye bugufi.
? YESAYA 21
[1] Ibihanurirwa ubutayu bw’inyanja. Nk’uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy’ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba.
[7] Nabona umutwe w’ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahuguka yumve neza cyane.”
[9] None dore nguriya umutwe w’ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.” Arongera aravuga ati”I Babuloni haraguye, haraguye! N’ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.”
[11] Ibihanurirwa i Duma. Hariho umpamagara ari i Seyiri ati”Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”
[12] Umurinzi aramusubiza ati”Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.”
[13] Ibihanurirwa Arabiya. Yemwe mwa nzererezi z’Abadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara.
[16] Uwiteka arambwiye ati”Umwaka utarashira, uhwanye n’imyaka y’abakorera ibihembo, icyubahiro cy’i Kedari kizashira.
? Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Ibihano birakomeje. Uwiteka aravuga ati: :Nta mahoro y’abanyabyaha (Yesaya 48:22)
1️⃣ IJORO RIGEZE HE?
? Umurinzi aramusubiza ati”Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.”
(Yesaya 21:12)
⏯️ Ikiri kwibazwa hano ni igihe ibyago n’amakuba bizarangirira! Iyo ibyago byageze ku muntu nibwo kwibuka Imana bikorwa.
♦️Uko byari bimeze muri kiriya gihe n’ubu niko bimeze. Abantu baradamaraye, nta mwanya bafite wo gushishikarira ibya Yesu. Yeremeye yaravuze ati: “Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.”
(Yeremiya 8:11)
2️⃣ UBWUGAMO BW’UMUGARU
? Umuhanzi w’indirimbo ya 259 yaragize ati: “Dufit’ inkomangir’ itsika, Imiraba yiyungikanya,
Ikomangiye ku Rutare, Rushikamye, Umukiza wacu.”
⏯️ Nibyo rwose. Ubwo ibyago byari biri birimo bisimburana, biva ku gihugu bijya ku kindi ubuhungira bwari busigaye ni Yesu gusa; kuko ariwe bwugamo bw’umugaru.
? Umunyezaburi ati: “Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe n’isoni.” (Zaburi 71:1).
⚠️ Hari igihe umuntu aba muri Yesu, igihe cyagera agasohokamo. Ijambo ry’Imana riratuburira riti: “Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
(1 Petero 5:8)”
⏯️ Mujye mwiyegurira lmana uko bukeye; abe ari byo mugira nyambere mu gitondo, mutarakora ibindi byose Mujye musenga muti “Nyagasani nyakira ungire uwawe rwose inama zanjye zose nzirambitse ku birenge byawe Unkoreshe, mbe uwawe uyu munsi. Tubane Nyagasani, kandi imirimo yanjye yose nyikorane nawe” Uko ni ko mukwiriye kugenza uko bukeye Mu gitondo cyose mujye mwiyegurira lmana kubw’uwo munsi. Inama zanyu zose, muzishyire imbere yayo ngo abe ari yo izisohoza, cyangwa se, ngo yenda izireke Muri ubwo buryo ni bwo mubasha gushyira ukubaho kwanyu mu maboko y’lmana iminsi yose, kandi ni bwo ukubaho kwanyu kuzajya kurushaho gukurikiza ukwa Kristo. (Kugana Yesu 35.2)
? DATA TUBASHISHE KWIHISHA MURI YESU KRISTO.?
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka atubashishe kuba mu bwihisho bwe no kuyobora intambwe zacu muri uyu munsi.