4UKUBOZA, 2023

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga

? YESAYA 11

(1)Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.
(2)Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha.
(3) Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe.
(4)Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.
(5)Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.
(6)Isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.
(7)Inka zizarishanya n’idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarisha ubwatsi nk’inka.
(8)Umwana wonka azakinira ku mwobo w’incira, n’umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy’impiri.
(9)Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.
(10) Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.
(11)Uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n’i Patirosi n’i Kushi na Elamu n’i Shinari n’i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.
(12)Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z’isi.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri Wowe. Dukomeje n’inkuru nziza ya Yesu Kristu nk’uko yahishuriwe Yesaya. Ubu buhanuzi butume turushaho kumva urukundo Imana yadukunze, ikaduteganyiriza mbere icyanzu duhungiramo icyaha cyari cyaratugize imbata.

1️⃣ IGISHYITSI CYA DAWIDI
?[Pawulo]Akomeza ababwira amateka n’ibyo Uwiteka yakoreye Abayaheburayo kuva ababatura mu bubata bwo bw’Abanyegiputa, n’ uko Umucunguzi wari warabasezeraniwe, wo mu rubyaro rwa Dawidi. Kandi ashize amanga aravuga ati” mu rubyaro rwe Imana nk’uko yabisezeranye Isirayeri,
havutse Umucunguzi, Yesu: Yohani yabanje kubwiriza Abisirayeri iby’umubatizo wo kwihana mbere y’uko aza. (AA 170.3).

?Dore umuntu witwa Shami uzumbura, azamera ahantu he;kandi ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka…. azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye bombi bazahuza inama zizana amahoro. “(Zek 6:12,13) AA.447))

➡️Igishyitsi cyo mu muryango wa Dawidi rero ni Yesu Kristu. Ubwo ubwami bwa Dawidi bwendaga kuzima burundu, bwarongeye burashibuka mu rubyaro rwe havamo Umwami w’ingoma itazahanguka, isezerano yahawe n’Imana riba rirasohoye.
⏯️Imika uwo Mwami uhoraho mu mutima wawe no mu mibereho yawe. Azakugeza ibufapfa.

2️⃣AZAGARURA ABATATANYE

? Yesaya na we yarabisongeye ati “Hazabaho igitsina cya Yesayi, Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga, Ni na we abanyamahanga baziringira.”(Rom 15:12)

?Umunsi wo gucungurwa uri hafi. “Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. (2Ngoma16:9).Mu mahanga yose, mu moko yose n’indimi zose Imana ibonamo abagabo n’abagore basenga basabira guhabwa umucyo no kumenya. (A A 242-243)

▶️Umugambi w’agakiza ijuru rifite uragutse cyane bihagije ku buryo ugera ku batuye isi yose. Imana yifuza cyane guhumekera umwuka w’ubugingo mu kiremwamuntu kirambaraye hasi. Kandi Imana ntizemera ko umuntu uwo ariwe wese umaramaje mu kwifuza ikintu kiruseho kdi cy’agaciro kirenze icyo ari cyo cyose isi ishobora gutanga yabura icyo ashaka. (A A 243)

➡Ubwami bwa Kristu bwashenye inzitiro, nta Muyuda nta Mugereki twese twabaye abana b’Imana, twese munsi y’ibendera ryayo.
?Abanganaga barakundanye, abanenaga abandi barasangira, imbere y’Imana twese tuba umwe, mu bwato bumwe (itorero) Kristu abereye umusare, turi kugana ku nkengero za Yorudani ngo twinjire Kanani ihoraho.
?Ubaswe n’amacakubiri, inzagano, ishyari… uba utarinjira mu bwato, saba umusare abigukize winjire ujyane n’abandi bagenzi.

?MANA NZIZA TUBASHISHE KUNEZERERWA MURI WOWE IMIGAMBI YAWE NI MYIZA KURI TWE?

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 11 : IBYAHANUWE KURI SHAMI WA YESAYI .”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *