Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 10
[1] Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n’abanditsi bandikira ibigoramye,
[2] kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, n’abapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo.
[12] yagambiriye ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n’umutima w’igitsure n’ubwibone by’icyubahiro cye.
[13] Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z’ukuboko kwanjye n’ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z’amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z’ubwami.
[20] Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n’abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by’ukuri, Uwera wa Isirayeli.
[21] Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukira Imana ikomeye.
[27] Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.

Ukundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe. Isuzume urebe niba nawe urenganya abanyantege cg ubarenganya. Ngo bazabona ishyano.

1️⃣ BAZABONA ISHYANO ABARENGANYA BAGACA IMANZA ZA KIBERA

? Mu gihe cy’akaga gakomeye igihugu cyarimo, ubwo ingabo z’Abanyashuri zagendaga zigarurira igihugu cy’ubuyuda kandi bikaba byaragaragaraga ko nta cyakiza Yerusalemu gusenyuka gukomeye,

Hezekiya yateranije ingabo zo mu gihugu cye kugira ngo zirwanane ubutwari budacogora zirukane abapagani babakandamizaga.kandi azibwira kwiringira ububasha bw’Uwiteka bwo gukiza…..

Ubutumwa Uwiteka yari yarohereje abari batuye muri Siyoni (Yerusalemu)abunyujije kuri Yesaya mu myaka yari ishize bwari ubu ngo:”yemwe bantu banjye batuye i Siyoni ntimutinye Abashuli ,…..Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n’umujinya bizabagiraho mbarimbure. “……Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku birugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusigwa. ((Yes 10:24-27).A A 225))

?Barahonjotse baciye umubiri, ni ukuri imirimo y’ibyaha byabo barayikabya. Kuburana ntibaburanira impfubyi kugira ngo zigubwe neza, kandi ntibacira umukene urubanza rutabera.
Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk’ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?(Yer 5:28,29)

▶️Uwiteka ababazwa cyane n’abitwaza imyanya bafite bagafata abantu nk’abategesha inyoni imitego, nyamara bakirengagiza ko Imana irinda abantu bayo cyane, abo bose bagenza batyo Imana ntizabihanganira, ntishobora kubyibagirwa igihe cyose batabicitseho kdi kakihana

⁉️Tekereza neza uhereye iwawe mu rugo bitewe n’inshingano ufite, mu kazi se cyangwa no mu itorero. Reba niba hari abo warenganije, ibibazo wirengagije gukemura nkana, uburenganzira wirengagije kubahiriza bwa wa mwana mubana mu rugo wita umuja cg umugaragu, wibuke ko mbere y’uko uba shebuja afite undi Shebuja mukuru muhuriyeho, umukunda kuruta uko ubyibwira maze wumve ko ukwiriye kubana n’abantu bose amahoro, ikibazo kikureba nk’umuyobozi ukagikemura nta kibera, aho usabwa gutanga inama ukazitanga mu mahoro buri wese akanezerwa.

▶️Niba kandi uri mu bahuye n’ako karengane, humura, witinya, komera kandi ukomere, hasigaye igihe gito gutabarwa kwawe kuregereje.

2️⃣UWITEKA NI UMUTABAZI

? Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n’abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by’ukuri, Uwera wa Isirayeli.
Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukira Imana ikomeye,
ariko nubwo ubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana n’umusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke. Byaragambiriwe gusohozwa rwose n’urubanza rutabera,
kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.(Umur 20-23)

▶️N’ubwo habaho kurenganwa,gukubitwa cyangwa se gucirwa urubanza rwa kibera, ntugacike intege kuko Imana yabigambiriye kera ko ko izagutabara, izagucira urubanza mu gihe abandi bishingikirije abavoka, ujye wizera ko Uwiteka ari umucamanza wawe kandi utabera, azagutabara kandi azaguhumuriza akumare ubukene bwo mu mutima. Mwizere ni we wo kwizerwa, mwisunge niwe wo kwisungwa azakurinda ube amahoro.

❇️Nk’uko ubutabazi bw’Imana bwakomeje kuba ku bwoko bwayo mu buretwa igihe bari mu bunyage, niko aharanira kuvana ubugingo bwacu mu buretwa bw’icyaha.

Imana yatuzaniye agakiza karuta ak’Abaheburayo ku nyanja itukura. Nk’uko Abaheburayo babigenje, dukwiriye guhimbarisha Uwiteka umutima n’ubugingo n’ijwi ku bw’imirimo itangaje yakoreye abana b’abantu.

Mbega impuhwe, mbega urukundo rutagira uko rusa, Imana yerekanye ubwo yaduhuzaga nayo, ngo tuyibere ubutunzi bw’umwihariko!!

Mbega uburyo Umucunguzi wacu yitanze kugira ngo twitwe abana b’Imana!!!(Abak n’Abah 145)

❇️Nshuti mukundwa ntabwo byari byoroshye, aho twavuye ni habi, n’aho icyaha cyatugejeje ni habi. Ariko zirikana ko Imana idufiteho umugambi yasezeranye kuva isi itararemwa, zirikana iryo banga maze utere umugongo ibyagutandukanya nawe byose, ubwo ari hafi gutabara abamwizeye bose, uzabe mu ri uwo mugabane w’abazaririmba ya ndirimbo yo kunesha.

?MANA NZIZA NK’UKO WAKUYE UBWOKO BWAWE MU BURETWA BWO MURI EGIPUTA, TUBASHISHE KUMWIZERA NK’ABABATUWE UBURETWA BW’ICYAHA?

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 10 : IMANA ISEZERANIRA ABISIRAYELI KUBATABARA .”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *