Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.
? YESAYA 9
[1] Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo.
[2] Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk’ibyo mu isarura, nk’iby’abantu bishima bagabanya iminyago.
[3] Kuko umutwaro bamuhekeshaga n’ingegene bamukubitaga mu bitugu n’inkoni y’uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w’Abamidiyani.
[5] Nuko umwanaE yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.
[6] Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we. Imana ihana abantu bayo banga kuyumvira, ikomeza kubahana.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Mbese waba wifuza ko Kristo avukira muri wowe? Icyo usabwa ni ukumwemerera gusa.
1️⃣ KWIBUTSWA ISEZERANO
?Umuntu akimara gucumura yahawe isezerano ryo gucungurwa, nubwo yarihawe mu buryo bwa gihanuzi: Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
(Itangiriro 3:15)
➡️ Uko ibisekuruza byagiye bisimburana, inyigisho yo kuza ku mucunguzi yari inyigisho y’ibanze. Ndetse na mbere yuko Yesaya ahanura uyu Mwami w’amahoro wagombaga kuvuka hari n’ubundi buhanuzi bwari bwaragiye bubivugaho. Urugero ni ubuhanuzi bwa Baramu aho avuga ati: “Ndamureba ariko si ubu, Ndamwitegereza ariko ntandi bugufi. Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo, Inkoni y’ubwami izaboneka Iturutse mu bwoko bwa Isirayeli, Izagiriza inkiko z’i Mowabu, Izatsinda hasi Abasheti bose. (Kubara 24:17)”
➡️ Kuba iri sezerano ryarasohoye bikubwiye iki? Nta gushidikanya uhereye kuri Adamu ukagera kuri Yesaya twe nk’abana b’abantu turumva harimo igihe kirekire, ndetse uhereye kuri Yesaya ukageza ku kuvuka kwa Mesiya nabwo wakumva harimo ugutinda kw’isezerana. Icyo ibi abiki gihe bitwigisha nuko isezerano ry’Imana ritajya rihera ahubwo igihe ritarasohora riba rifite impamvu.
➡️ Dore uko Petero abivuga: “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. (2 Petero 3:9)”
2️⃣ UMWAMI W’AMAHORO
? Imana ni urukundo (1Yohana 4:16) Kamere yayo n’amategeko yayo ni urukundo. Niko byahoze kandi niko bizahora iteka.
➡️ Yesaya abivuga neza ati: “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.
(Yesaya 9:5)”
❇️ Utegeka ibiri mu ijuru byose ni We ubonera iherezo mu itangiriro — uwo kuri we iby’ubwiru bw’ibyabaye n’ibizaba bimeze kimwe, kandi kuri we ibyago n’umwijima no kurimbuka byazanywe n’icyaha, dore umugambi we w’urukundo n’imigisha uruzuye. N’ubwo “ibicu n’umwijima bimukikije, ubutegetsi bwe bushingiye ku butungane.” Zaburi 97:2, B.I.I. Kandi abatuye ku isi no mu ijuru bose, ari abamwubaha n’abatamwubaha, umunsi umwe bazamenya ko “ibyo akora bitunganye: kuko imigenzereze ye yose yuje ubutabera, ni Imana y’ukuri kandi itagira amakemwa, Imana ica imanza zitabera kandi itunganye.” Gutegeka kwa Kabiri 32:4.
⚠️ Ubaye ubyemeye, Kristo yavukira mu bugingo bwawe kandi amahoro atemba nk’uruzi yatembera muri wowe.
? DATA WERA KANDI MUBYEYI WACU TUBASHISHE KUKWEMERERA KUGIRANGO UVUKIRE MU MITIMA YACU?
WICOGORA MUGENZI
Amena