Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 31
[8] “Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi, kandi uburanire abatagira shinge na rugero.
[9] Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera, ucire abakene n’indushyi urubanza.
[10] Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro.
[11] Umutima w’umugabo we uhora umwiringira, kandi ntazabura kunguka.
[17] Akenyerana imbaraga, Agakomeza amaboko ye.
[18] Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro, kandi nijoro itabaza rye ntirizima.
[20] Aramburira abakene ibiganza, kandi indushyi akazitiza amaboko.
[23] Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu.
[28] Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we na we aramushima ati
[29] “Abagore benshi bagenza neza, ariko weho urabarusha bose.”

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Dushoje igitabo cyatwunguye byinshi cyane cy’Imigani. Gishoje kitwibutsa kwirinda ibyangiza imibiri yacu no kuba umugeni wa Kristu w’imico myiza. Mugenzi ibyo wigiye mu migani, bitume ufata ingamba nshya ku bwo gufashwa n’Imana.

1️⃣ RENGERA AKANDI UCIRE ABEKENE IMANZA ZITABERA

? Umwami w’icyubahiro yicishije bugufi birenze urugero kugira ngo yambare umubiri wa kimuntu. Yarasuzugurwaga akanarenganywa n’abantu bari bamukikije. Ubwiza bwe bwari butwikiriye, kugira ngo icyubahiro asanganywe cye kuba icyo kurangamirwa. Yirinze ukwibonekeza uko ariko kose. Ubukire, icyubahiro cy’isi, no gukomera k’umuntu ntibibasha gukiza ubugingo urupfu; Yesu yifuzaga ko abantu bamusanga batabitewe n’ikintu icyo aricyo cyose mu bireshya by’iyi si. Keretse gusa ubwiza bukomoka ku kuri mvajuru nibwo bwagombaga gukurura abo bashaka ku mukurikira. Imico ya Mesiya yari yaravuzwe kera mu buhanuzi, kandi yifuzaga ko abantu bamwemera bashingiye ku bihamya by’ijambo ry’Imana. (UIB 22.1)
❇️ Abantu bose babonye ko imibereho ya Yesu yari ihabanye rwose n’iyo migirire. Imibereho ye yagaragaje ko ibyo abantu babona ko ari iby’agaciro gakomeye mu buzima, mu by’ukuri nta gaciro bifite. Yavukiye hagati y’abantu bafite imico mibi cyane, yibera mu muryango ufite imibereho ya gikene, arya ibyokurya bya gikene, akora umwuga w’ububaji, agira ubuzima buruhije, yisanisha n’abantu batari bazwi bakoraga imirimo iruhije cyane kurenza abandi ku isi muri icyo gihe. (Ub 79.3).

➡️Kristu uzamusanga mu kubaha no kurengera abakene udatezeho inyiturano, si mu gukora ibinyura abakire ugira ngo nabo bazabikwiture. Uko Imana ikunda abakene ni nako ikunda abakire, nta mpamvu rero y’uko twabera bamwe, tukanga kurenganura abandi. Ni ubugwari Imana itazabuza kukubaza.

2️⃣ UMUGORE W’IMICO MYIZA/ITORERO RY’IMANA

Imirongo 10-31, hatubwira iby’umugore mwiza; umugore ukora imirimo myiza, wubaha umugabo we akamurata avuga ko arusha bose gukora neza, abana be nabo bakamwita Munyamugisha.

?Itorero, Imana yarigize umwamikazi n’umugeni wayo, yarihaye ubukungu bukomeye kandi buhoraho bugenewe umuryango waryo, yaritanzeho inkwano itangirika, ndetse yarihaye ikamba n’inkoni y’ubutware bihoraho; . . . (II 13, pp 252.1)
➡️Umugore w’imico myiza atuma umuryango wose ubaho neza. Ariko n’umugabo agomba kuba uw’imico myiza kugira ngo Kristu yishimire kuhaba.
⚠️Ijambo ry’Imana ritwereka ko itorero ari umugeni wa Kristu, yarikoye amaraso Ye, arihindura abatambyi b’ubwami butazahanguka. Mugenzi ntubyihererane, amamaza hose ishimwe ry’iyakuvanye mu mwijima, ikakugeza mu mucyo wayo w’itangaza.
⏯️Kristu naza gutwara umugeni We, azasange twe na bo, tumwiteguye.

? MANA YACU DUHE KWITEGURA UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA.??

Wicogora Mugenzi!

2 thoughts on “IMIGANI 31: ISHIMWE RY’UMUGORE UFITE UMUTIMA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *