Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 25
2.Ni iyo kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa, Ni iyo gusobanura amagambo y’ubuhanga.
3.Uko ijuru riri hejuru cyane n’isi igera ikuzimu, Ni ko n’imitima y’abami itamenyekana.
4.Kura inkamba mu ifeza, Maze hazavamo icyuma gihabwa umusennyi.
5.Kura abagome imbere y’umwami, Maze ingoma ye izakomezwa no gukiranuka.
6.Ntukibonabone imbere y’umwami, Kandi ntugahagarare mu mwanya w’abakomeye.
.7.Kuko ibyiza ari uko wahamagarwa ngo “Ngwino witabe”, Biruta ko wasubizwayo imbere y’umwami murebana.
8.Ntukihutire kuburanya mugenzi wawe, Yagutsinda wakorwa n’isoni, Hanyuma ukabura uko ugira.
10.Kugira ngo ubyumva atazakugaya, Kandi umugayo wawe ukazaguhamaho.
11.Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, Ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. No mu bihe by’intonganya cg byo kurenganwa hakenewe ineza
no gutuza kugira ngo haboneke umutekano.
1️⃣AKWIRIYE ICYUBAHIRO
? Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko.(Gutegeka kwa Kabiri 29:28)
▶️Ntacyo Imana yigeze idukinga cyatuma ubuzima bwacu butajya mu kaga. Yavuze byose bikwiriye byakiza ubugingo bwacu.
?Ntibabonaga ndetse ntibamenye ko bari bagaragiwe n’uwahoze agendana na bo. N’inkoni zabo mu ntoki, bakomeje urugendo bifuza kwihuta birenze uko bari bashoboye. Barayobye ariko bongera kubona akayira. Bakomeje kwatanya, bakanyuzamo bakiruka ubundi bakagwa, Mugenzi wabo utaraboneshwaga ijisho abegereye cyane inzira yose. (UIB 83, p 544.3)
➡️Uko Imana yafunguye amaso y’umugaragu wa Elisa (2 Abami 6:17), natwe ayacu afunguwe tukabona uko Imana iturinda, tukamenya ko Kristu atadusize nk’impfubyi, twatuza, tugakorera Imana tuyiringiye byuzuye.
??Abayobozi b’isi bagenzura ibyabaye, Imana Yo ibidukingira bitari byaba. Ibyinshi ntituma tunabimenya kuko tutabyihanganira (Yohana 16:12).
⏯️Isunge inshuti iruta izindi.
2️⃣IJAMBO RYIZIHIYE NI UMUTI MWIZA
?Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, Ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.(Umurongo 11)
▶️Muvandimwe ineza ihosha uburakari,kandi yunga abagiranye ibibazo , reka tuzirikane igitekerezo cya Abigayire na Nabari kiboneka mu 1 Samweli 25, cyane cyane kuva ku murongo 23 -25.
?Nuko Abigayili abonye Dawidi ahita ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye.
Amugwa ku birenge aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y’umuja wawe.
Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabali ni ryo izina rye kandi ubupfu ni bwo kamere ye. Ariko jyeweho umuja wawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani.
❇️Abigayire yishyizeho ikosa rya Nabari ku bwo guhosha uburakari bwa Dawidi.
⁉️Ese ari wowe uhuye n’iki kibazo wabyitwaramo ute?
Birashoboka se ko wakwishyiraho ikosa ryakozwe n’undi muntu kugira ngo aronke imbabazi?
❇️Reka turangwe n’imbabazi no koroherana tubwirana amagambo meza kugira ngo tworohereze imitima ishavuye
?Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!(Imig 15:23)
?UWITEKA TUBASHISHE KUMENYA IJAMBO RIKWIRIYE N’IGIHE GIKWIRIYE CYO KURIVUGA ?
Wicogora MUGENZI
Amena