Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 23:
[1]Igihe wicajwe no gusangira n’umutware,Ushyire umutima kuri uwo uri imbere yawe.
[4]Ntukarushywe no gushaka ubutunzi,Ihebere bwa bwenge bwawe.
[5]Mbese wahanga amaso ku bitariho?Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa,Bukaguruka nk’uko igisiga kirenga mu bushwi.
[6]Ntukarye ibyokurya by’ufite ijisho ribi,Kandi ntukifuze ibyokurya bye biryoshye,
[7]Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”,Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe.
[10]Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera,Kandi ntukarengēre mu mirima y’impfubyi,
[11]Kuko Umurengezi wabo akomeye,Azakuburanya ababuranira.
[13]Ntukange guhana umwana,Kuko numukubita umunyafu atazapfa.
[14]Uzamukubita umunyafu,Maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu.
[17]Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby’abanyabyaha,Ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira.
[20]Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga,No mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama.
[23]Gura ukuri ntuguranure,Gura ubwenge no kwigishwa n’ubuhanga.
[26]Mwana wanjye, mpa umutima wawe,Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye.
[27]Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure,Kandi umugore w’inzaduka ari urwobo rufunganye.
[31]Ntukarebe vino uko itukura,Igihe ibirira mu gikombe,Ikamanuka neza.
[32]Amaherezo iryana nk’inzoka,Igatema nk’impiri.
[33]Amaso yawe ukayahanga ku by’inzaduka,Kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye.
[34]Ni ukuri ukazengerezwa nk’uryamye mu nyanja hagati,Cyangwa nk’umuntu uryamye hejuru y’umuringoti wo mu nkuge.
[35]Ukavuga uti “Bankubise nyamara nta cyo mbaye, Bampondaguye kandi sinumvise, Ndakanguka ryari ngo nongere njye kuvumba?”

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Dukomeje kwiga kudategekwa n’iruba ry’ibyo kurya no kunywa. Mu gice cya 20 inzoga twazizeho bihagije. Urasabwa kwegurira Kristu ubugingo bwawe bwose none. Mugenzi izi nama ziteho cyane.

1️⃣NTUBE UMUNYANDANINI

?Imigani 23:20
Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga,No mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama.

?Muri uku guhitamo, irari ry’ibyo kurya si umuyobozi mwiza. Mu kamenyero ko kurya nabi, kwifuza ibyo kurya kwarangiritse. Akenshi hifuzwa ibiryo bibangamira ubuzima kandi bica intege aho gutera imbaraga. (CCh 40, p 221.2)
➡️Inda nini ni umuyobozi mubi bitangaje. Ituma umuntu ararikira ibyangiza umubiri cg akarenza urugero ku bitawangiza. Ituma umuntu yimura imbago, akariganya imfubyi cg umunyantege nke. Ituma umuntu ababazwa n’insinzi y’abandi, akishimira igihombo cyabo.
⏯️Umugenzi ujya i Siyoni, n’undi wese ushaka kujyayo, azanira Kristu iyi nda nini no kwikunda akabimuruhura, naho ubundi byamucogoza ntazagereyo.

2️⃣TANGA UMUTIMA WAWE (Imig 23:26)

?Akira imbabazi zanjye, amahoro yanjye nguhera ubuntu. Nzakwambika gukiranuka kwanjye bwite, umwambaro w’ubukwe, kandi ngutunganyirize kuzaba mu birori by’ubukwe bw’Umwana w’intama. Igihe wambaye gukiranuka kwanjye, usenga, uba maso, wiga ushimitse ijambo ryanjye, uzabasha kugera ku rugero rwo hejuru. Uzasobanukirwa n’ukuri, kandi imico yawe izatunganywa n’imbaraga mvajuru, kuko ubu nibwo bushake bw’Imana, ko wezwa. (The Youth’s Instructor, June 30, 1892). (3BC 1162.2)
➡️Ubu ni ubuntu bugeretse ku bundi. Gutanga umutima, ugahabwa imbabazi, amahoro n’ikanzu y’ubukwe!
??Ikanzu ntiyambarwa mu magambo. Uwayambaye abaho mu gusenga, kuba maso no mu kwiga ijambo ry’Imana. Ni muri ubwo buzima ugenda urushaho gusa na Kristu, wezwa.
??Agakiza n’ubwo ari ubuntu bigaragaye ko kukakira bidusaba kwihana, tukababarirwa, kandi tugahabwa amahoro ku buntu ku bwo kwizera. Ukaryoherwa no kwiberaho ubuzima bwo kugenda uhindurwa n’Imana, urushaho gusa n’uwaguhaye agakiza.
⏯️Uyu munsi niwumva ijwi rye rivuga riti “mwana wanjye mpa umutima wawe”, ntujijinganye cg ngo winangire umutima.

3️⃣ABO NKUNDA NDABACYAHA

? Ntukange guhana umwana, Kuko numukubita umunyafu atazapfa.
Uzamukubita umunyafu, Maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu.(Umurongo 13,14)

▶️Mu bice dusoje twakunze kubona uburyo umwana akwiriye kurerwa, uyu munsi batwongereye indi ngingo yo kumugira inama no kumuhana igihe yateshutse.

?Guhana ni imwe mu ndangagaciro y’urukundo kuko uhana uwo ukunda cyane ko uba umwifuriza ibyiza , Nk’uko umuhishuzi Yohana abivuga ati:”Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane”.(Ibyah.3:19).
Salomo nawe yabivuzeho cyane nko mu migani 3:19 aho yagize ati:
“Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, Nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.”

❇️Bitera umunezero kubona abantu cg abana bibwiriza gukora ndetse no kugendera mu nzira nziza, ariko iyo bitabaye ibyo ni ngombwa gucyaha no guhana.

?Mu gitabo cya 1 cya Samweli 2, uhereye ku murongo wa 22, umutambyi Eli yumvise ingeso mbi z’abahungu be, uburyo bangije ihema ry’ibonaniro barisambaniramo bahakorera ibyaha bibi cyane,arabahamagara ati ibyo numva bavuga nibyo?mbese akabivuga abyoroheje biza kurangira
Uwiteka amubwiye uburyo abahungu be bazapfa

⁉️Ni kangahe witwara Uko wishakiye wagirwa n’inama ukumva ntacyo bikubwiye? Hindukira, garukira Imana yiteguye kukwakira.

?UWITEKA DUHE KUGIRA IMITIMA IGUSHIKAMYEHO KUKO IBY’UBUGINGO ARIMO BIRINDIRWA??

Wicogora MUGENZI

One thought on “IMIGANI 23: RINDA UMUTIMA WAWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *