Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 22:
1.Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi, No gukundwa kuruta ifeza n’izahabu.
3.Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.
4.Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.
5.Amahwa n’imitego biri mu nzira y’ikigoryi, Urinda ubugingo bwe azanyura kure yabyo.
6.Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.
15.Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, Ariko inkoni ihana izabumucaho.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Umwana ni umwandu uturuka k’Uwiteka,
Mutoze inzira nziza uzabihererwa umugisha.
1️⃣MENYEREZA INZIRA UMWANA
?Imbaraga za kimuntu zonyine ntizizafasha abana bawe kugera ku mico iboneye ijuru; ahubwo ufashijwe n’Imana, umurimo ukomeye kandi wera ushobora gukorwa. (AH 207.1)
?Uko urugamba rurushaho gukara, niko ababyeyi barushaho gukenera ubufasha bwa Data wo mu ijuru, kandi insinzi izarushaho kuba nziza. (AH 208.1)
?Bakwiye komatana n’abana babo ndetse n’Imana. Ababyeyi nibakorera mu kwihangana no mu rukundo, bakora ibishoboka byose ngo bafashe abana babo kugera ku gihagararo gihebuje cyo kwera no kwiyoroshya, bazatsinda. (AH 208.2)
➡️Aya masezerano tuyashikamemo. Uburere bw’abana bwitabweho kurusha ikindi kintu twabakorera, ijuru ryiteguye kudufasha.
??Ibanga rigaragaye mu kubasengera no mu kubigisha ijambo ry’Imana, bakagera ku rugero ijuru ryishimira.
??Mubyeyi, abana bigishwa cyane n’ibyo batubonaho, bishimira kugira imico yacu, ariko niyo batabyishimira baratwigana. Ni ubuhe burere tubaha tubigisha, tuberera imbuto, tubashyira mu mashuri atuma bagera Imana kurushaho? Uwiteka agenderere imiryango, ahe abana kumvira ababyeyi; ahe ababyeyi gukunda, kwihanganira no gutoza abana inzira nziza.
(Nibamenyerezwa inzira bakiri bato, bazakura bashimisha Imana n’Ababyeyi)
2️⃣INAMA UMUNYABWENGE ATANGA
?Tega ugutwi wumve amagambo y’umunyabwenge, Kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye,..(Imirongo 17-29)
▶️Izi nama zose n’izindi zitabashije kuvugwa muri iki gice, ziragaragaramo urukundo,kuko zatanzwe na Rukundo kamere ikomeye ya Bwenge.
Imana ishaka ko abana bayo banezererwa n’imirimo yayo, ngo bashimishwe n’ibintu byiza yarimbishije iyi si yacu.
Burya Imana ikunda ibintu byiza byose, ndetse icyo ikunda cyane cyane kurusha ibigaragara byose, n’imico myiza. Ni cyo gituma itwifuriza guhirimbanira kubonera no gutungana rwose. (Kug Yesu pge 60)
⁉️Imico yawe uyikomora kuri inde? Ese witeguye kumvira inama Umunyabwenge atanga? Umuja w’Imana yakomeje atubwira ko turamutse tubaye maso, ibyaremwe n’Imana byose, byatwigisha ibyigisho byiza byo kumvira no kunamba.
Ndakwifuriza kunamba ku Mana ntuyimure nibwo uzagarukirwa na Rutare.
?MANA NZIZA NI WOWE MPANZE AMASO NGWINO UDUKIZE.??
Wicogora MUGENZI
Amena. Uwiteka adushoboze kumvira inama nziza ziri muri iki gice no mu gitabo cy’Imigani.