Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 20;
1.Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.
4.Nzarimirana w’umunyabute ntiyihingira atinya imbeho, Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.
11.Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora, Niba umurimo we uboneye kandi utunganye.
13.Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena, Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya.
15.Hariho izahabu n’amabuye ya marijani menshi, Ariko umunwa w’ubwenge ni ibyambarwa by’igiciro cyinshi.
24.Uwiteka ni we uyobora imigendere y’umuntu, Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo?
Ukundwa n’Imana amahoro y’Imana Abe muri wowe. Reka twemerere Uwiteka atubere umuyobozi nibwo tutazayobywa.
1️⃣VINO NI UMUKOBANYI
▶️Bavandimwe nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga inzoga zirakubaganisha kandi koko ishukwa nazo ,ntagira ubwenge.
Vino ikura umugabo mu bandi ikamwambura ijambo, ikoza isoni mu bana, abakwe n’abakazana aho wambariye ukuri ukahandagarira.
?Anywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye.(Itang 9:21)
➡️Nowa yari afite icyubahiro mu bana n’abakazana be ariko kubwo kwiyandurisha isindwe rya vino yo mu ruzabibu aranywa ,arasinda yambarira ubusa imbere y’abana.
Nshuti Mukundwa Imana yacu iradukunda irashaka ko tugira imibereho irangwa n’ubuzima buzira umuze.
2️⃣IBIPIMISHO BICIIYE UKUBIRI NI IKIZIRA K’UWITEKA
?Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka, Ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza.(Imigani 11:1)
➡️Mu mibereho yawe, mu kazi ukora no mubyo uvuga ukwiriye kurangwa n’ukuri kuko ikinyuranye n’ibyo n’ikizira k’Uwiteka.
Nk’uko babitubwiye mu murongo wa 24, Uwiteka ni we uyobora imigendere y’umuntu. None se koko hatabayeho Imana, hatabayeho amategeko yayo nk’indorerwamo tuboneramo kugorama kwacu, wamenya ute inzira uganamo?
? Emerera Yesu akubere ukuri n’inzira ijya mu ijuru
Indirimbo ya 164 iraduhugura, umuhanzi wayo yaravuze ati:”Iyo nicaye imbere ye, nimenyaho ubugoryi;kumuhanga amaso nibyo, bimpa gukiranuka.
?Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.(2 korint 5:17)
▶️Ahar’umuntu ntiyabasha gushinga impamvu zose z’imyihanire ye,ngo avuge igihe cyangwa ahantu byabereye.
N’ubwo umurimo w’umwuka utabasha kumvwa cg kubonwa, amaherezo yawo ntubura kugaragara. (Kug Yesu pge 42)
Reka twimenyereze kubana na Yesu, ibipimisho byacu byemerwe n’ijuru.
3️⃣BAZABAMENYERA KU MBUTO ZABO
?Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?(Mat 7:16)
⁉️Uwakubona yagukuraho iki? Mu bo tubana, aho ukorera ni izihe mbuto wera.
Ngo umuntu n’aho yaba umwana, amenyekanira ku byo akora.
Bene Data, umutini wabasha kwera imbuto za elayo, cyangwa umuzabibu wakwera imbuto z’umutini? Ni ko n’isōko itabasha kuvamo amazi y’umunyu kandi ngo ivemo n’ameza.
? “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.(Yoh 15:5)
➡️Yesu ati:”Ni njye muzabibu namwe mukaba amashami.
Nta rindi zina twahawe gukirizwamo uretse iryaYesu, uri muri Yesu yera imbuto zikwiriye abihanye. Nk’uko igiti cy’umutini kidashobora kwera Elayo ni ko n’umuntu utari muri Yesu atabasha kwera imbuto nziza.
➡️Reka twikomeze kuri Rutare, nk’uko umutini utabasha kwera imbuto za Elayo niko natwe tutabasha kwera imbuto zikwiriye abihanye igihe cyose tutemereye Yesu ngo atuyobore.
?MANA NZIZA TURINDE IBIPIMISHO BIPFUYE YESU MUYOBOZI MWIZA ATUYOBORE MU KURI KOSE.??
Wicogora MUGENZI
Amena. Imana iduhe Mwuka Wera kugira ngo atubashishe kugendera mu nzira ziboneye.