? IMIGANI 17
[1]Utwokurya dukakaye turimo amahoro,Turuta urugo rwuzuye ibyokurya,Ariko rufite intonganya.
[5]Ushinyagurira umukene aba atuka Iyamuremye,Uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa.
[9]Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo,Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z’amagara.
[13]Uwitura ibyiza ibibi,Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.
[14]Itangira ry’intonganya ni nk’ugomoroye amazi,Nuko reka impaka zitarabyara intonganya.
[17]Incuti zikundana ibihe byose,Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.
[22]Umutima unezerewe ni umuti mwiza,Ariko umutima ubabaye umutera konda.
[24]Ubwenge buba hafi imbere y’ujijutse,Ariko umupfapfa ajya kubushakira ku mpera y’isi.
Ukundwa, gira umunsi w’umunezero. Imigani irimo impamba itangaje ku Mugenzi. Kwirinda intonganya, kuba hafi y’abakene, kutākira impongano ngo ugoreke ubutabera…ubu bwenge bubaye mu bagenzi bavuga ko bajya i Siyoni, baba umucyo w’isi koko.
1️⃣WIKWAMAMAZA AMAKOSA Y’ABANDI
?Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo, Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z’amagara. (Imig 17:9)
?Impuha zigendagenda akenshi zisenya ubumwe bwa Benedata. Hari bamwe bahora barekereje ngo bumve inkuru mbi ivugwa ku bandi…. Intego yabo isa itya ngo “Bitubwire, tubivuge”. Aba babarankuru bari gukora umurimo wa satani neza bitangaje, ntibazi bihagije uko ibyo bibabaza Imana. Iyo bakoresha icya kabiri cy’izo mbaraga n’uwo mwete bikoresherezwa umwanzi mu gusuzuma imitima yabo, bakabonye byinshi byo gukora ngo biyeze ugukiranirwa kwabo ku buryo batakabonye umwanya n’uburyo byo kujora abavandimwe babo, bityo ntibagwe mu gishuko. (RH, June 3, 1884). (3BC 1163.4)
➡️Mugenzi wawe nakosa ukabimenya musange umuhane, nakunanira umuteze undi mwene so, nabananira mwitabaze itorero. Yewe naryo narinanira abe rubanda. Ariko nta na hamwe ugomba kwamamaza ayo makosa, kuko utari mwiza kumurusha.
??Wiba mu bakuririza inkuru, bayikabya cg bayisiga umunyu, ni ibintu Imana yanga urunuka. Idushoboze.
2️⃣UMUTI MWIZA
?Umutima unezerewe ni umuti mwiza, Ariko umutima ubabaye umutera konda. (Imig 17:22)
➡️Kunezerwa, kwishima, guseka bivuye ku mutima, ibyiringiro… bitera ubwonko gukora imisemburo y’ibyishimo (endorphins, oxytocins)ituma ubwirinzi bw’umubiri bukomera. Indwara zikirindwa, zigakira cg zikoroha.
??Biratangaje ukuntu ubwenge buri muri Bibiliya, buvumburwa n’abahanga b’isi hashize imyaka ibihumbi. Imana rero izi uby’ubwenge bwose byavumbuwe, bizavumburwa n’ibyo umuntu atazigera avumbura. Izi byose, ishoborabyose, ibera hose icyarimwe, ni Umuremyi.
✳️Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha (Itang 2:1-3), igasezeranya umugisha abawuyiharira (Yesaya 58:13,14), itugirire neza tubashe kuyegurira impagarike yacu yose. Irashoboye kandi ni urukundo.
?MANA WARAKOZE KUTUVURIRA MU IJAMBO RYAWE, DUHE URUKUNDO RUTUMA TUBABARIRA KANDI TUKIHANGANIRA ABANDI.
Wicogora Mugenzi
Nifuza kuba muri groupe yanyu ya WhatsApp murakoze
Mutwoherereze number yanyu Kuri +250787059589. Imana IBAHE umugisha
Amena